Fri. Sep 20th, 2024

Mu kiganiro nʻitangazamakuru, Minisitiri wʻUbuzima, Dr. Diane Gashumba yavuze ko nubwo icyorezo cya Novel Coronavirus cyateye mu Bushinwa kitaragera muri Africa, Abanyarwanda bakwiye kwirinda. Ikicyorezo kimaz eguhitana 25, abagera kuri 584 baranduye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba abwira Abanyarwanda ko umuti wa mbere ari ukugira isuku cyane bagakaraba intoki

Novel coronavirus yagaragaye mu gace ka Wuhan ni Umugi wo mu Bushinwa  utuye n’abantu miliyoni 20, iyi virus ihari kuva mu mwaka ushize, kuko yabonetse tariki 31 Ukuboza, 2019, Minisiteri yʻUbuzima ikaburira cyane Abanyarwanda bakora ingendo kwirinda ko iriya Virus yabageraho.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa.

Iryo soko ryatewe imiti yica udukoko ndetse rihita rifungwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2020.

Dr. Diane Gashumba avuga ko iyi ndwara igaragaza ibimenyetso bisa nʻibyʻibicurane bikaze ishobora kuvamo umusonga, ikagarazwa nʻibicurane, inkorora no gucika intege.

Yaagize ati “Uyanduye atangira kugaragaza ibimenyetso  nka nyuma yʻibyumweru bibiri cyangwa bitatu, ariko iyi virus ni shya, abantu baracyayikorera ubushakashyatsi bwisumbuye.”

Avuga ko iyi ndwara iyo itavuwe kare ngo uyirwaye yitabweho, ahabwe ikiruhuko, anywe amazi abe yamurinda kugira umwuma, ndetse abashe no gufata imiti yʻumuriro nʻiy’ibicurane, bimuvuramo kuziba imitsi ijya mu bihaha.

Ati “Bikaba byamuviramo ikibazo byo guhumeka nabi no kubura umwuka, bikavamo nʻumusonga, ibyo nibyo bihitana utavuwe neza.”

Minisiteri yʻUbuzima irasaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda nk’uko birinda ibindi byorezo birimo na Ebola.

Yagize ati “Naha ingamba ni zimwe, ni ugukomeza kwirinda kujya ahantu hari icyorezo.”

Ishami rishinzwe ubuzima mu Bushinwa ryabujije abantu batuye mu Mugi wabonetsemo icyorezo gukomeza gusohoka, babuza nʻabandi gukomeza kujya muri uwo Mugi ngo icyorezo kidakwirakwira ahantu henshi.

Dr. Gashumba ati “Natwe icyo dusaba Abanyarwanda kandi twakomeje no kubasaba ni ukwirinda kujya ahavuzweho kugaragara indwara, ni indwara yandurira mu mwuka.”

Avuga ko iyo umuntu ahumeka hari udutonyaga twʻamazi asohora, utwo nitwo dushobora kugenda tukanduza umuntu ukwegereye cyane, ikindi kuba wakora mu bimyira byʻumuntu wanduye na byo bwakwanduza.

Ati “Ingamba ni ukugira isuku nʻumucu wo gukaraba intoki, ibyo nibyo tugiramo inama cyane Abanyarwanda.”

Avuga ko nubwo iki cyorezo kitaragera muri Africa hari nʻibindi byorezo biterwa na virus bihora bihinduka, bisaba ko abantu bahora birinda ari naho Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda no kugira isuku kuko icyorezo cyagaragaye mu Bushimwa nta muti cyangwa urukingo kirabonerwa.

Minisitiri Gashumba ati “Virus zose nta muti zigira, hatangwa umuti wo koroshya hakanavurwa ibimenyetso nʻibindi byashobora kuririraho, ariko umuti wa mbere ni ukwirinda.”

Abashinwa bagera kuri 584 bamaze kwandura icyorezo cya Novel Coronavirus, BBC ikavuga ko kimaze guhitana abagera kuri 25 mu migi 10 mu Bushinwa.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Novel Coronavirus imaze guhitana 25 mu Bushinwa, Minisante iraburira Abanyarwanda”
  1. Iyi Virus ifite imbaraga zidasanzwe.Ubushinwa bwagize ubwoba ku buryo abantu benshi barimo kugenda bambaye masks mu rwego rwo kwirinda.Virus zirimo kwiyongera kubera ko ibihugu byangije ikirere.Mu myaka yashize,habaye Virus za Sida,Ebola,Zika,Chikungunya,etc…Bijyanye nuko hari IBIZA byinshi birimo kwangiza isi.Harimo imiyaga ikomeye cyane,Imiriro y’amashyamba idasanzwe (urugero ni imaze amezi 5 itazima muli Australia),imitingito iteye ubwoba (urugero ni uwabaye muli Haiti muli 2010 ukica abantu 300 000),etc…Benshi bahamya yuko ibi ari ibihe by’imperuka byahanuwe muli bibiliya.

  2. Ariko igihe bavugiye imperuka,izaza ryari?Abantu benshi barifuza yuko iza.Keretse abakire nibo bayitinya kubera ko bagira ubwoba bwo gusiga amafaranga n’amazu yabo.Ariko ni hahandi bageraho bakabisiga nabo bakabajyana I Rusororo batumva,bakabashyira mu kobo ka metero ebyiri gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *