Fri. Sep 20th, 2024

Bamwe mu bakora imirimo yo gusoroma icyayi bakorana n’uruganda rutunganya icyayi rwa Mata Tea Company rukorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata, bavuga ko gusoroma icyayi byabahinduriye imibereho bagereranije n’indi mirimo bahozemo. Abenshi mu babivuga baje baturutse mu tundi turere.

Abasaruzi b’icyayi mu mirima ya Mata Tea Company ubu ni 280

Claudine Ingabire nawe uri mu basoroma icyayi mu mirima ya Mata Tea Company , akaba yarahaje aturutse muri Nyamagabe, avuga ko mbere yari atunzwe no guca inshuro mu baturanyi.

Ngo yatangiraga akazi kare cyane akarangiza izuba ryenda kurenga agahembwa 600Frw.

Ati: “ Ntacyo aya mafaranga yamariraga kuko nayatangaga nkodesha bityo no kubona icyo nambara bikaba ihurizo.”

Nyuma yo kurangirwa  na bagenzi be ko hari akazi ko gusoroma icyayi, yafashe iya mbere ajya kwaka yo akazi.

Yemeza ko nyuma y’imyaka ibiri amaze ahakora, ngo yageze kuri byinshi kandi ngo afatanya n;umugabo we kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Ubu ngo yaguze ikibanza cya 200 000Frw n’amabati yo kuzasakarisha inzu.

Ingabire avuga ko afite gahunda yo kuzasubira iwabo, ku ivuko, akareba uko yatangiza umushinga ubyara inyungu kurushaho.

Ku munsi yinjiza 3000Frw  hakiyongeraho n’ay’umugabo we yinjiza agera ku 4000Frw bagashobora kugira ayo bazigama.

Avuga ko kuba n’umugabo we nawe asoroma icyayi muri iriya mirima bituma bombi bahorana kandi akazi bakorana kakabungura mu mafaranga.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel, avuga ko bita ku musaruzi w’icyayi kugira ngo nawe akore neza bityo atange umusaruro.

Ati: ”Iyo umuntu ameze neza ,yariye bituma atanga umusaruro mwiza, bityo turabagaburira kandi nta numwe ukora muri iyi mirimo adafite ubwisungane mu kwivuza.”

Avuga kandi ko bagenerwa inzu zo kubamo kugira ngo byunganire abaturutse kure.

Kugeza ubu umusoromyi w’icyayi mu ruganda rwa Mata Tea Company, ahabwa amafaranga 40 Frw  ku kilo cy’icyayi yasoromye.

Kugeza ubu ngo usoromye bike asoroma ibilo 50 ku munsi.

Abakozi bakora mu ruganda Mata Tea Company rukorwamo n’abakozi 280 ba nyakabyizi, ariko ngo hakenewe n’abandi kugira ngo imirimo ikorwe vuba kandi neza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier avuga ko uru ruganda rufite akamaro kanini mu karere kuko rwinjiza angana na miliyari 1.6 Frw ku mwaka, akavuga ko byatumye ikibazo cy’ubushomeri muri aka gace bugabanuka.

Ni akazi bavuga ko hatumye babona amafaranga yo kwikenura

UMUSEKE.RW/NYARUGURU

 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *