Fri. Sep 20th, 2024

Amakuru yavugaga ko Umukinnyi wamamaye cyane muri NBA, Kobe Bryant yahitanywe n’indege ya Kajugujugu ku cyumweru ahagana saa ine z’amanywa muri USA. Police yo muri California yemeje ko mu bapfuye harimo n’umukobwa wa Kobe w’imyaka 13 y’amavuko witwa Gianna.

Apfuye afite imyaka 41 y’amavuko

Police muri Leta ya California yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa Kobe yayamenye muri ariya masaha, ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya GMT, (saa 20h00 i Kigali).

Mbere hari yatangajwe ko indege Kobe yarimo yaguye ahitwa Calabasas irimo abantu batanu, ko nta n’umwe warokotse.

Polisi kuri uyu wa mbere yatangaje ko abari mu ndege ari abantu 9 kandi bose bapfuye. Ntabwo mu itangazo bavuze amazina y’abandi bapfuye uretse Kobe Bryant n’umukobwa we.

Gusa abo mu miryango y’abapfanye na Kobe bagiye bavuga amazina yabo, barimo John Altobelli yari umutoza wa Basketball ku ishuri Orange Coast College, yari kumwe n’umugore we n’umwana wabo witwa Alysaa w’imyaka 13, yajyaga akinana basketball n’umukobwa wa Kobe, Gianna.

Christina Mauser, na we yatozaga basketball ku ishuri umukobwa wa Kobe Bryant yigagaho, na we yari mu ndege imwe na bo nk’uko umugabo we yabyanditse kuri Facebook.

Kobe Bryant ubuzima bwe mu mukino wa Basketball yakiniye Los Angeles Lakers imyaka 20 kuva ahagaritse gukina muri 2016.

Yari ari kumwe n’abandi bantu batanu. Impanuka yabereye ahitwa Calabasas muri California.

Bryant w’imyaka 41 y’amavuko yatemberaga muri kajugujugu ye iza guturika itashya.

Bryant yabaye umukinnyi wa mbere wa Basketball muri Shampiyona na USA inshuro eshanu akaba yafatwaga nk’umwe mu bihangange muri uyu mukino bakomeye kurusha abandi mu mateka yawo.

Bagenzi be barimo Kevin Love banditse kuri Twitter ko babajwe n’urupfu rwa Kobe Bryant rutunguranye, rukaba rumutwaye akiri muto.

Kugeza ubu abandi bari bari kumwe mu ndege ntibaramenyekana.

Iby’urupfu re Kobe Bryant byatangajwe kandi n’ubuyobozi bwa Calabasas.

Itangazo ryagiraga riti : ” Tubabajwe no kumenyesha abantu iby’urupfu rwa Kobe Bryant n’abandi bantu bane baguye mu mpanuka ya kajugujugu”

ubuyobozi buvuga ko iriya ndege yahanutse igeze hejuru y’imirima iri mu gace kitwa Las Virgenes.

Ngo nta muturage yagwiriye.

 

Yakinnye Basketball ku myaka itatu akinira Lakers yonyine kugeza apfuye

Kobe Bean Bryant yavutse muri Kanama, 1978. Ni we wari bucura mu bana batatu iwabo babyaye. Se na we yari umukinnyi wa Basketball, yitwa Joe Bryant na Nyina akitwa Pamela Cox Bryant.

Yari afite na Nyirasenge ukina Basketball witwa John Chubby Coz.

Iwabo ngo bamwise Kobe nyuma yo gusura imwe muri restaurant ikomeye yo mu Buyapani igabura inyama z’ikimasa gikunzwe muri kiriya gihugu bita Kobe.

Mu yandi magambo Kobe bivuga Ikimasa.

Yitwaga kandi Bean bagira ngo izina rye barisanishe n’iryo bahimbaga Se ryitwa ‘Jellybean.’

Ubwo Se yari akuze yavuye muri Basketball ajyana umuryango we gutura mu Butaliyani ahitwa Rieti.

Agezeyo yakomeje gukina basketball ariko mu bo bita abavetera (veterans).

Nyuma bagiye no mu yindi migi yo mu Butaliyani, Kobe atangira kumenyera gukina basketball akiri muto kuko yabonaga Se ayikina.

Yakuze avuga Igitaliyani.

Bivugwa ko yatangiye gukina basketball afite imyaka itatu kandi ngo yakundaga ikipe ya Los Angeles Lakers akiri muto.

Sekuru yamuzaniraga video z’abakina basketball akazireba bikamutera gukomeza kuyikunda.

Yakundaga kandi ngo n’umupira w’amaguru cyane afana ikipe yo mu Butaliyani ya AC Milan.

Mu gihe k’impeshyi yajyaga agaruka muri USA gukinirayo basketball n’inshuti ze.

 Amaze gukura, Kobe Bean Bryant  yagiye muri Los Angeles Lakers ayikinira kuva yayijyamo kugeza apfuye. Yari amaze imyaka 20 akina muri NBA kandi muri Los Angeles Lakers. Yayigiyemo akirangiza amashuri yisumbuye.

Ni we mukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA wakinnye ibyo bita seasons 20 yikurikiranya.

Muri Lakers yahahuriye n’inshuti ye y’ibihe byose Shaquille O’Neal  bakaba barafashije Lakers kuba ikipe y’igihangange mu zindi zikina NBA.

Muri 2003 yashinjwe n’umukobwa ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina ariko urukiko ruza gusanga kiriya kirego nta shingiro gifite.

O’Neal muri 2004 yagiye muri Miami Heat asiga Kobe muri Lakers bituma asigara ari we nkingi ya mwamba y’iyi kipe.

Ubwo yari afite imyaka 34 irenzeho iminsi 104 yabaye umukinnyi ukiri muto wa Mbere wa Basketball watsinze amanota 30 000.

Ibigwi bya Kobe Bean Byrant ni byinshi.

Azahora yibukwa mu mateka ya Basketball ku rwego rw’isi kuko yari umwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Micheal Jordan, LeBron James, Shaquille ONeal n’abandi.

Kobe Bryant yapfanye n’umukobwa we Gianna

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Kobe Bryant yapfanye n’umukobwa we n’abandi bantu 7, bahitanywe na Kajugujugu”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *