Fri. Sep 20th, 2024

Ku wa Gatandatu taliki 25, Mutarama, 2020  bamwe mu banyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu Turere tugize Umujyi wa Kigali bashyize ibuye ahazubakwa ingoro mu Mujyi wa Kigali. Ni mu Mudugudu wa Rwinyana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo. Izuzura itwaye miliyari 3.2Frw.

Ubwo bashyiraga ibuye ry’ifatizo aho iriya ngoro izubakwa mu kagari Musezero, Umurenge wa Gisozi muri Gasabo

Mayor w’Umujyi wa Kigali akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi muri Kigali, Pudence Rubungisa yabwiye Umuseke ko iriya nyubako izuzura itwaye miliyari 3.2Frw, bayitegereje nyuma y’amezi 18.

Ati: “Ni ingoro izaba ifitemo ibiro, ibyumba by’inama, n’inzu mberabyombi nyinshi.”

Avuga ko izaba kandi ifite ahantu ho gufatira icyayi n’ibibuga byo gukiniramo imikino itandukanye.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo aho izubakwa, hari abantu batandukanye barimo Chairman wa FPR-Inkotanyi  mu Mijyi wa Kigali, Mme Zurfat MUKARUBEGA wungirije umuyobozi w’Umuryango FPR- Inkotanyi mu mujyi wa Kigali.

Hari kandi, Rwamurangwa Stephen uyobora Gasabo, abagize Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, abagize Komite Nyobozi za RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gasabo.

Ikicaro cya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu kiri mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Ingoro ya FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali izubakwa n’ikigo Real Constructors Ltd, imirimo yabyo icungwe na ASSETIP.

Zurufat Mukabega nawe yari ahari
Ni ingoro y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo izakorera ibiro byawo mu mugi wa Kigali no mu Karere ka Gasabo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

9 thoughts on “Gasabo: FPR- Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bagiye kubaka ingoro yabo”
  1. Uko gusesagura amafaranga y’abyarwanda mubona ari byiza? Ubonye izo militoni eshatu z’amayero muziha imiryango 6000 birenga mwasenyeye bakaba barara hanze imvura ibanyagira!!!

  2. Ndumva byaba byiza babanje kureba ubuzima bw’abanyamuryango mbere yokubaka ibyo biro kuko hari hasanzwe ibindi irusororo!

    1. Norbert, aba bayobozi baba bashak’imyanya mu minsi iri imbere. Bazagororerwa imyanya, amasoko ndetse n’izi facilité zitangwa n’inzego nkuru z’igihugu. Ikindi, ntabwo aba bayobozi aribo bazayishyura. Bagiye kwirara mu bakozi ba Leta, abacuruzi bo muri karitiye ndetse n’abaturage babashyire ku gatu cyane cyane nyuma y’umuganda n’igihe cyo gushak’ibyangombwa babakuramo ariya mafaranga. Nonese wagizengo azava mu kigega gikuru cya Cry.Ven. gifite amamiriyari y’amadorari? Reka da. Rubanda rwo hasi ubu turagatoye.

  3. ayo mafranga yakubaka uruganda rukora ikibiriti tukareka kubitumiza hanze
    Buri rugo mu Rwanda rukenera ikibiriti

  4. Umusaza yarabivuze rwose abayobora umupira w’amaguru wagira ngo ntibazi ibyo barimo…urumva abantu bafite imyumvire yo mu myaka 30 ishize bakwiye kujya mu mitekerereze y’aamarushanwa yo muri 2020 koko ngaho nyumvira….aba urumva bafite focus ku mitegurire y’umupira w’ejo hazaza wumva ibyo bibereyemo….twatsindwa tukirukana abatoza ab”abahanga ugasanga basimbujwe abari ku rwego runari hasi….urumva bidafite aho biva….pole our foot nashakaga kuvuga aba bateranye amagambo gutya ntabwo ari abayobora umupira bose sorry

  5. Na Real Contractors izubaka ni iya FPR maze ninayo itsindira amasoko menshi cyane maze.Ariko mwabonye bariya bagore ukuntu batoshye?Abanyarwanda turasabwa kwihangana ntakindi.Ubu biraje muri buri karere hubakwe nk’izi, bimere nka ya telefone irimo gutangwa kubwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *