Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje ko abize amasomo asanzwe ariko ntibashyireho amasomo y’inderabarezi bemerewe gusaba kandi bagahabwa akazi ko kwigisha amashuri abanza n’ay’isumbuye, umwarimu wa Filozofiya Prof Isaïe Nzeyimana yabwiye Umuseke ko byarushaho kuba byiza bashyiriweho amasomo y’umwaka yo kubahugura uko inyigisho zitangwa.

Kwiga ubugenge, ubutabire…ugashyiraho n’inderabarezi ni akarusho

Prof Nzeyimana avuga ko icyemezo cyose burya kiza hari ibyo kije gukemura. Avuga ko mbere umuntu wize ubutabire, ubugenge, imibare n’ibindi ariko atarize inderabarezi yari yemerewe kwigisha.

Akarusho mbere ngi ni uko hari amasomo mato y’inderabarezi abanyeshuri ba Kaminuza bahabwaga n’ubwo atabaga yimbitse cyane.

Nyuma ngo byaje gukurwaho, hemezwa ko umuntu wigisha amashuri abanza n’ay’isumbuye agomba kuba yarize inderabarezi.

Uyu muhanga avuga ko muri iki gihe hari ikibazo cy’abarimu bake  bagomba kwigisha kwigisha abanyeshuri benshi kandi hakiyongeraho ko hari abantu barangije Kaminuza badafite akazi.

Kubera ko politiki y’uburezi kuri bose yatumye abana benshi bayoboka ishuri ndetse hakubakwa n’ibyumba by’amashuri, byatumye umubare w’abarimu uba muke.

Ikindi Prof Nzeyimana avuga kibabaje kugeza ubu ni uko n’abo barimu ‘bake’ bafite imibereho mibi, bahembya amafaranga atunga umuntu mu buryo bugoye kandi afite inshingano zo kwigisha abazagirira u Rwanda akamaro.

Ati: “ Urafata umuntu umuhembe ibihumbi 30 Frw cyangwa 40 Frw ubwo uba wumva uwo muntu azabaho ate koko!?”

Kuba mwarimu ahembwa amafaranga make kandi avunika ngo biri mu bituma hari abanga kuba mwarimu ariko ngo ‘imibereho ya mwarimu irushijeho kuba mwiza ntawakwanga kujyayo’.

Prof Nzeyimana avuga ko umuhati wa Leta wo gutuma amafaranga agera ku muturage w’icyaro wagombye gukomeza gushyirwamo ingufu, mu cyaro ‘ubuzima bukoroha.’

Ati: “ Agomba kuba amafaranga akiri aho ‘iwanyu muri capitale!”

Yongeraho ko uretse n’icyaro n’utwo yise utujyi duto duto’ usanga nta mafaranga arimo.

 

Ikibazo cy’abarimu bake kirahari, igisubizo gihawe gishakirwe inyongera ituma kiramba…

 Prof Isaïe Nzeyimana avuga ko kuba abarimu ari bake muir iki gihe  byo ari ikibazo kigaragara kuko ubu amashuri ari menshi n’abanyeshuri  benshi.

Avuga ko mbere amashuri yari make cyane, abanyeshuri nabo ari bake ndetse hakiyongeraho ko uwarangizaga amashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza yabaga ‘azi neza ibyo yize’, icyo yise niveau très haut.

Prof Nzeyimana Isaie umwarimu wa Philosophie

Avuga ko abize muri iki gihe bakiga ayo masomo nk’ubugenge, ubutabire, imibare n’ibindi, ‘ubumenyi babifitemo nabwo umuntu yabwibazaho.’

Ati: “ Abo bantu bagiye kujya kwigisha abana bacu ni ngombwa ko hagomba kubanza kurebwa igipimo cy’ubumenyi bwabo muri ibyo bavuga ko  bize.”

Abajijwe inama yaha Minisiteri y’uburezi, Prof Nzeyimana yavuze ko byaba byiza abantu barangije Kaminuza bose bashyiriweho byibura umwaka umwe wo kwiga inderabarezi kugira ngo babone ubumenyi bw’uko amasomo ategurwa, atangwa, uko umwana yigishwa, uko ahanwa n’uko afashwa n’iyo yaba atari ku ishuri.

Ngo ni urugero yabonye muri Cameroon kandi asanga rwafasha n’u Rwanda.

Uriya mwaka umwe wo kwiga inderabarezi ngo niwo bita ‘une année d’aggrégation’

Prof Nzeyimana avuga ko rwose ikemezo cy’uko abize ubumenyi butandukanye bakabwinjira neza bashobora kwigisha ari kiza ariko ngo byarushaho kuba byiza ( haba kuri bo no ku banyeshuri) bashyiriweho umwaka wo kwiga inderabarezi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

8 thoughts on “MINEDUC izashyireho umwaka w’inderabarezi ku barimu batayize-Prof Nzeyimana”
  1. Ibibyobavugako abarimu babuze simbyumva gusa igihe mwarimu atarahabwa agaciro ahubwo tukamufata nkumuntu ushobora kubaho atarya atambara ariko tukamwifuzamo byishi ntibizakunda.mbihagazeho igihe mwarimu agihembwa ibihumbi40 kandi ubukodebwaho aba ari 30 ntabotuzabona rwose

  2. Impinduka Ni nziza iyo yaganiriweho n’ abo izagiraho ingaruka Bose. Nize uburezi mfite Ao mu Kinyarwanda n’ uburezi.
    Abarimu barahari umubare munini cyane mu byiciro byose. Ikibazo Ni:
    1. Umushahara utajyanye n’ igihe tugezemo. Buruse ihabwa ibanyeshuri iraruta umushahara wa mwarimu birababaje.
    2. Usanze uburezi butamutunga yaka inguzanyo akabuvamo akajya gukora ibindi nka business, security, ikimotari n’ ibindi. Bigatera rero icyuho.
    3. Ibizamini by’ abarimu bitangwa nabi. Gukora ikizamini k’ isomo utize utazanigisha, ntiwabura gutsindwa. Gutegura ikizamini rusange kibantu batize bimwe Ni ikosa. Uwize inderabarezi ntiyagakwiye ikizamini nubwo kubikora Atari Bibi. Ahubwo abarimu bakomeza kubura kigakorwa n’ abatarize uburezi. Usibye ko bahembye mwarimu ibimufasha kubaho neza yakwitanga.

  3. Iki cyemezo nge nagishimye kuko hari abantu bize amasomo atandukanye kdi bayafitemo ubumenyi buhagije guburyo baramutse babaye abarimu mubyo bize byatanga umusaruro kw’ireme ry’uburezi kurenza uko byaribisanzwe gusa nanone byababyiza kurishaho MINEDUC iramutse iteguye formation kubazabona akazi kokwigisha batarize inderabarezi.

    Ikindi hakenewe amelioration kubijyanye nubuzima bwamwarimu kuko guhemba 30,000 cg 40,000f mwarimu murikigihe tugezemo ntekerezago ntacyo yamumarira kuko ubuzima burahenze hano mu rwanda.

  4. Mbere ya 1994, abarimu bigishaga secondaire barangije i Ruhande nibo bari benshi kurusha abize kwigisha, mu cyitwaga Institut Pedagogique National. Ese twavuga ko ari bwo ireme ry’uburezi ryari rihagaze nabi.

  5. Mwiriwe neza!njyewe mbona abarimu ba abashuri y,isumbuye bahari aba abamashuri abanza nibo babaye bake!ahubwo impamvu usanga abarimu ba abashuri y,isumbuye bababuze biterwa n,uburyo ikizamini gikorwa n,uburyo uturere dushyira imyanya ku isoko!ubundi muri kaminuza y,uRwanda ubu abarikurangiza bose bafite Ao mu isomo rimwe ugasanga akarere gashaka umwarimu ufite Ao mu masomo abiri,ubundi bibaye byiza amasomo ashirwa ku isoko bagakwiye gushira isomo rimwe kubafite imyanya bumenyi za Ao,impamvu abakoze ikizamini cya akazi cya REB impamvu batsinzwe harimo abakoze bibiri abiri bigenewe amasaha atanu bakabikora mumasaha abiri ni igice urikumva nabyo nikibazo,bamwe bakoreye examen stade aho kwicara no kwandikira ntibyashobokaga ,bamwe impapuro harigihe zabaga nke bigasaba gutekereza ko bashaka izindi .njyewe mbona abarimu ba amashuri yisumbuye turahari abadafite akazi barahari .habayeho imimoranire hagati y,uturere na minisiteri y,uburezi abarimu baboneka bize uburezi!naho guha akazi atarize uburezi nabyo ni ikibazo gikomeye bizatuma umubare wa abajya kwiga uburezi ugabanuka.umuntu utarize uburezi kwigisha byagorana igihe batabahaye nibura umwaka wa amahugurwa kuko nabarimu bigisha mu mashuri baba barakoze ama stage menshi gufata umuntu utarakoze stage nimwe ngo agiye kwigisha njyewe mbona ari ikibazo

  6. U Rwanda nta kibazo na kimwe cy’abarimu rufite.Barahari benshi bamwe bakoze n’ibizamini baratsindwa.Abandi bari kuri waiting list mu turere hirya no hino.Ikibazo kiri mu burezi rero ni ikihe?
    1.Bamwe mu bayobora uburezi ntibabukunda.Urugero:Kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo mu karere ka Kamonyi banze gutangaza imyanya yose itarimo abarimo kuko ibyemezo bya MINEDUC bitazatuma bagira abarimu bashyiramo ku kimenyane.Ibi si ugusebanya.Tuva mu nama hari ibyemejwe ntibishyirwe mu bikorwa kuko hari abo bibangamiye ku giti cyabo.
    2.Hari abize uburezi ariko badashobora gupfa gutsinda ibizamini bitangwa kuko murabyibuka hambere uwoherezwaga kwiga uburezi Kavumu na Rukara ni ababaga barabonye utunota duke muri secondaire.Byarabakurikiranye rero.
    3.Agashahara.Hari abize uburezi bemera kwigumira mu bushomeri kubera agashahara kananutse kaba mu uburezi.44.000frws mu munsi 30?!
    4.MINEDUC ihoza igitutu ku barimu. Babaye ibikange!
    Hakwiye umwiherero uvuga ku burezi gusa kandi umwarimu agahabwa ijambo!

  7. Uburezi ubundi ni inkingi ya mwamba y’iterambere. Kuzamura imishahara byaragoranye, sizni ko hazigera habaho umushahara ushimishije kuri mwarimu bitewe n’umubare wabo. Dore rero ibyafasha mbona ngo abize uburezi n’abandi nk’uko byatangiwe uburenganzira bitabire gukora uwo murimo bishimye kandi bawitangira n’umutimawabo wose atari ugutinya ababashinzwe:
    1. Ibizamini by’akazi ku barimu bikurweho, ahubwo hitabwe ku kubaha uburezi bufite ireme. Umuntu utatsinze ubundi umuha diplome y’iki? Niba ari ukuzitangira umuhango ubwo kwiga byaba bimaze iki?
    2. Abarimu bashyirwe mu myanya aho bavuka iwabo batahe mu rugo iwabo aho imiryango yabo ikora ubuhinzi cga utundi dukorwa twunganira imishahara yabo, ubuzima bushoboke mu rugo
    3. Mu mashuri yisumbuye, abarimu nibubakirwe amacumbi bahakore badakodesha..
    4. Mwarimu nahabwe amasomo adacucitse, kuko kwigisha neza bisaba umwanya uhagije wo gutegura, no kuruhuka ngo akore ubushakashatsi, kandi bishoboka akore n’uturaka twunganira umushahara we. Kumushyiraho ingenza zirenga 10 ngo ntanyeganyege akore amasaha yose, nyamara ahangayitse kuko yigisha ababandi abe bari mu rugo kubera kubura amikoro, cyangwa abona bari burare ubusa, ugira ngo usibye kuba agaragara mu ishuri aba arimo kwigisha kandi umutima we uri ahandi?
    Mureke dusubire ku isoko mwarimu asubirane agaciro n’icyubahiro muri societe yacu nka kera, haveho ibintu byo kumva ko ari ngombwa guhindura ibyahozeho byose n’aho bidakenewe. Ibi mbivuze mbabaye cyane, kuko murebe generation zose z’abana zimaze kubigwamo uko zingana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *