Fri. Sep 20th, 2024

Réverend Past. Rugenerwa Ndayi Abraham wo mu itorero Méthodiste mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama yahawe inshingano zo kuyobora uturere tune (4) two mu ntara y’Amajyepfo asabwa kutagarukira mu kwigisha Ijambo ry’Imana gusa ahubwo agakemura n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Reverend Past Rugenerwa yahawe igitabo gikubiyemo Statut y’Itorero

Révérend Pasteur Rugenerwa Ndayi Abraham akaba n’umubwiriza, yahawe inshingano zo kuyobora Amatorero ya Méthodiste mu  Karere ka Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) mu Karere ka Muhanga, Nyiratunga Iphigénie akaba yari ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga muri iki gikorwa, yavuze ko  ashima ubufatanye bw’Inzego za Leta n’Amatorero.

Gusa avuga ko hakiri ibibazo bibangamiye abaturage birimo abadafite amacumbi, Ubwiherero, Mituweli n’ubukene muri rusange bifuza ko uyu wahawe inshingano ashyira mu mihigo  y’Itorero.

Avuga ko ivugabutumwa rigomba kubwirwa abaturage bakeye kandi bafite Imibereho myiza.

Yagize ati “Mu nama twakoranye n’amadini mu minsi ishize, twanzuye ko twafatanya na bo muri ibi bibazo, batubwiye ko barimo kwegeranya raporo y’ibyo bamaze gukemura, ibi ni byo twifuza ko bikomeza kuko hakiri abo ubukene bubangamiye.”

Révérend Pasteur Rugenerwa Ndayi Abraham avuga ko hari  umushinga wagenewe abatishoboye bo mu kiciro cya mbere muri Paruwasi yo muri utu Turere 4 kandi ukaba wishyurira abana babo amashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

Ati “Usibye umushinga wa Compassion, hari n’umusanzu  abakristo  bishoboye  bazasabwa kugira ngo  bubakire inzu banishyurire ubwisungane mu kwivuza mu nama bazakorana.”

Umuvugizi w’Itorero Méthodiste mu Rwanda, Samuel Kayinamura yabwiye Umuseke ko nta butumwa bushobora kumvikana mu gihe cyose umukristo ashonje, akavuga ko uwahawe inshingano  akwiye kwibanda ku bifasha umutima n’ibifasha umwuka kuko byose byuzuzanya.

Kayinamura ati “Muri utu turere tune agiye kuyobora azigishe abakristo ibyo agakiza atibagiwe no kubatoza kwivana mu bukene.”

Uyu muyobozi avuga ko mu Rwanda Itorero Méthodiste rifite ibigo by’amashuri 80, Ibitaro 1 n’ibigo nderabuzima 10.

Reverend Past Rugenerwa Ndayi Abraham avuga ko mu gushyira mu bikorwa iki kifuzo azahera kubyo bagenzi be bamaze gukora
Reverend Pasteur Abraham Rugenerwa Ndayi avuga ko agiuye kwita ku bibazo bibangamiye Imibereeho myiza y’abaturage
Umuvugizi w’Itorero Methodiste mu Rwanda Kayinamura Samuel yasabye uyu mushumba kwegera abaturage bafite imibereho mibi abigisha kwivana mu bukene
Abakristo bo muri iri Torero bari bitabiriye umuhango wo guha Past Rugenerwa inshingano

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

By admin

2 thoughts on “Pasiteri yasabwe kutagarukira ku by’Ijambo ry’Imana gusa ahubwo n’imibereho y’abaturage”
  1. Nta gitabo na kimwe cyakemura Imibereho y’Abaturage nka bibiliya.Singombwa Statut y’Itorero.Imana yaturemye yaduhaye bibliya kugirango tugire “imibereho myiza”.Dukurikije bible,nibwo twagira imibereho myiza n’amahoro gusa.Ikibazo nuko abantu banga gukurikiza amahame yanditse muli bible,bakibwira ko ibitabo byanditswe n’abantu aribyo byakemura ibibazo.
    Ni ukwibeshya cyane.Reka ntange urugero rumwe gusa.Yezu yadusabye yuko icyo tutifuza ko cyatubaho,twakirinda kugikorera abandi.Iryo hame turikurikije,ibi byose byavaho burundu,twese tukabaho neza.Nta muturage wakongera gukora ibi bikurikira: Kurya Ruswa,akarenganyo,kwiba,kubeshya,gusambana,kwikubira,kujya mu ntambara,ubusumbane bukabije,ibiyobyabwenge,guca inyuma uwo mwashakanye,etc…Mbisubiremo,ntabwo abantu bakeneye Statut y’Itorero.Bible irahagije,ikibazo nuko abantu banga gukurikiza amahame y’Imana ari muli bibliya.Abantu bagerageza kubahiriza amahame y’Imana ari muli bibiliya,nubwo ari bake,babayeho neza kandi bafite amahoro.Ntabwo bakeneye statut z’itorero.

    1. None Elysee utekereza iyi status ibikubiyemo byavuye he? Hari byinshi bitari muri Bible kandi bikwiriye kugirango itorero ribeho. Urugero uyi yahawe kuyobora igice runaka, ese icyo gice abakigize umubare wa paruwasi abapasiteri,…. wabisanga he muri Bible.
      Status ni ngombwa kugirango inzego zimenye gukorana, imihanho itandukanye ikorwe neza, bamenye bati ese babatiza bate, ese bashyingira bate, ese uwapfuye asezerwaho ate, pasitoro yimikwa ate, …..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *