Sun. Nov 24th, 2024

Ibitaro bya Rwamagana biri kugeragerezwamo ahantu utudege duto dutunda amaraso agizwe n’udufashi( plaquettes) tuzajya tugwa. Amaraso afite udufashi agira akamaro mu gutabara abantu bakomeretse bakava cyane ndetse n’abagore batwite bikaba ngombwa ko babagwa.

Utu tudege ngo turi hafi kuzajya tuzana amaraso y’udufashi afasha mu gutuma amaraso avura

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana Dr Abdallah Utumatwishima yabwiye Umuseke ko hari ubwo byabaga ngombwa ko bashaka amaraso arimo udufashi yo gutera umugore waviriye ku iseta akabura cyangwa agatinda bikaba byatuma apfa.

Ati: “ Ubusanzwe hari amaraso yihariye bita plaquettes akoreshwa mu gutabara abagore baviriye ku iseta. Kubera ko adakenerwa kenshi, aba abitse ahantu runaka ariko byaba ngombwa ko tuyakenera akaba yatinda kubera intera iri hagati y’ibitaro n’aho aherereye.”

Dr Utumatwishima avuga ko ibitaro ayoboye bituranye n’ibitaro bibitswemo buriya bwoko bw’amaraso, ni ukuvuga ibitaro bya Kayonza.

N’ubwo ngo ari hafi ariko hari ubwo amaraso yatindaga kubagera ho bikaba byashyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga.

Avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana niburangiza kumvikana n’ubuyobozi bwa Zipline hakanozwa imikoranire, turiya tudege tuzatangira kujya tuzana amaraso muri kiriya kigo .

Plaquettes ni uduce duto tugize amaraso  dufasha mu gutuma iyo umuntu akomeretse amaraso avura, ntakomeze kuva kugeza ashizemo.

Abahanga bazita thrombocytes  zikaba zigize igice cy’amaraso kita cytoplasme.

Abo muri Zipline basuye ibitaro bareba uko bazatangizayo iriya gahunda
Ni umwitozo wabereye mu busitani bw’ibitaro bya Rwamagana

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *