Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa mbere muri Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa bizatangira tariki 25 Kamena 2020, aho u Rwanda ruzakira inama ya Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) izaba ahanini irwanya indwara ya Malaria n’izindi ndwara Isi yakagombye kwitaho.

Buri mwaka abantu barware Malaria bagera kuri miliyoni 200, abicwa na yo bagera ku bantu ibihumbi 400 kandi benshi ni abana babarizwa mu ihembe rya Africa.

Ku Isi, abagera kuri miliyari imwe n’igice bari mu bibazo by’indwara zimwe na zimwe ziterwa n’inzoka.

Mu Rwanda  mu 2014 hahozeho gahunda yihariye yo kurwanya Malaria, muri 2015 mu Rwanda abishwe na Malaria bageraga kuri 663, mu mwaka wa 2019 abishwe na Malaria mu Rwanda bagera kuri 200.

U Rwanda ruvuga ko rwagabanyije imfu za Malaria ku kigereranyo cya 60%.

Dr. Ndimubanzi Patrick  Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko impamvu u Rwanda rwagabanyije imfu za Malaria ari uko imiti ya Malaria isigaye itangwa n’Abajyanama b’Ubuzima.

Abantu bipimisha kare banivuza hakiri kare, ku bantu bafite Malaria y’igikatu boherezwa kwa muganga hakiri kare, ibyo ngibyo byagize umusaruro munini ku Rwanda.

Ati “Ikindi ni uko Uturere twaterwagamo imiti twiyongereye, mbere twari dutatu ariko ubu tugeze ku 10 icumi duterwamo imiti irwanya imibu. Uruhare rwa buri wese  mu kurwanya Malaria rurakenewe, abantu bagomba gukoresha inzitiramibu, ni byo byagiye bigabanya umubare w’abantu bicwa na Malaria.”

Min. Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko muri 2030 izagera nta Malaria (Malaria elimination), ni ukuvuga ko umubare w’abantu barwaye Malaria uzaba waragabanutse cyane, ku buryo izaba itakiba ikibazo rusange.

Gusa ibi bizakorwa u Rwanda rufatanyije n’ibihugu by’abaturanyi kugira ngo hazagabanuke imibare y’abicwa na Malaria kandi, na bo bakarwanya imibu ituruka muri ibyo bihugu.

 

Malara ni indwara imaze imyaka miliyoni nyinshi ku Isi

Nubwo Malaria imaze imyaka miliyoni nyinshi ku Isi, hari ibihugu byabashije kuyigabanya ikagenda burundu nk’uko bitangazwa na Min. Dr. Ndimubanzi Patrick.

Ati “Impamvu nyamukuru ituma Malaria ikomeza kuzamuka ni ibintu bijyanye n’imihindagurike y’ikirere n’ubushyuhe bw’amazi areka, gusa ibyo hari ibyo abantu bashobora gukora  bakarinda ko amazi areka, ndetse  uburyo imibu yororoka igenda ikura ikaba myinshi, kuri ibyo hagomba kubaho uruhare rwa buri wese. Hari n’imiti kuko hari imibu isigaye ifite ubudahangarwa ku miti yayicaga mbere.”

Min. Ndimubanzi Patrick avuga ko mu Rwanda  hagiye hahindurwa imiti bakoresha byatumye imibare y’abantu barwaye Malaria igabanuka kugeza magingo aya.

Isi iri mu kaga ka Malaria aho 90% yako kaga kari muri Africa.

Ababyeyi batwite 1/3 bafite indwara ya Malaria kandi ibafiteho ingaruka ku buzima bwabo, abana 1100 buri munsi barapfa, nta handi wabisanga uretse muri Africa.

Mu Rwanda muri 2018 abari barwaye Malaria bagera kuri 70.000 ariko aho bagiye batera imiti abantu bagiye baganuka ubu bagera ku 3000.

Isi yose ihanze amaso itariki ya 25/6/2020 aho u Rwanda ruzakira inama ya Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM), izaba ahanini irwanya indwara ya malaria n’izindi. 

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *