Fri. Sep 20th, 2024

Mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Emmanuel ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho kutavuza abana be batakaga ko bababara mu myanya ndangagitsina.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali buvuga ko bariya bana bari baragiye kwa Se wabo mu Ntara y’Amajyepfo, uyu aza gufungwa nyuma y’uko ngo yafashwe asambanya abandi bana.

Igihe cyarageze aba bana abereye Se wabo bataha kwa Se witwa Emmanuel, utuye mu mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali, bahageze bakajya bataka ko bababara mu myanya ndangagitsina ariko ntabavuze.

Abaturanye be nibo ngo babwiye Polisi n’abashinzwe irondo ry’umwuga ko se wa bariya bana yanze kubavuza kandi bataka biba ngombwa ko atabwa muri yombi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigali Wellars Ngarambe avuga ko bariya bana ari impanga.

Bivugwa ko Se wa bariya bana yajyanywe kuri Station ya Polisi ku murenge wa Kigali.

Mu murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Nyarugenge: Afungiye kutavuza abana be bababaraga ku myanya ndangagitsina”
  1. Ariko se Mana yanjye. Ubunyamwuga burabuze neza neza!!! Ise yafashwe arafungwa? Ese kuki atabajyanye kwa muganga? Yabuze ubushobozi? Yaketse se ko se wabo yabafashe akaba yarashatse kumukingira ikibaba? Yafungiwe iki? None se, abo bana bahawe ubufasha, babona ubajyana kwa muganga gusuzumwa ? cyangwa bihutiye gufunga gusa? Ntacyo utubwiye? Mujye muvuga inkuru ifite icyo imariye abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *