- Yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda,
- Yasobanuye uko yahawe ipeti rya Majoro ngo iyo aryiha yari kwiga Jenerali.
Mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte alias Sankara, uyu munsi hari abaje kuregera indishyi z’akababaro batewe n’ibitero bya FLN, barimo uwategewe mu ishyamba rya Nyungwe agatwikirwa imodoka.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe, ruburanisha uru rubanza, uyu munsi rwakomeje kumva ibisobanuro by’Ubushinjacyaha ku kirego cyabwo.
Iburanisha ry’Uyu munsi ryitabiriwe n’abaregera indishyi baje biyongera k’uwahoze ari umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata watwikiwe imodoka igashya igakongoka.
Mu baje uyu munsi harimo undi na we watwikiwe imodoka ubwo we n’abo bari bari kumwe batezwe n’inyeshyamba za FLN mu ishyamba rya Nyungwe zikamutwikira imodoka ndetse abo bari bari kumwe zikabashimuta.
Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ikireho cyabwo gikubiyemo ibyaha 17 biregwa Sankara birimo icyo kurema umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Buvuga ko hari amatangazo menshi Sankara ubwe yagiye ashyiraho umukono yigamba ibitero byagabwe mu Rwanda bikanahitana ubuzima bwa bamwe.
Umushinjacyaha avuga ko amwe muri ariya matangazo kandi arimo imvugo zihamagarira Abanyarwanda kwanga ubutegetsi buriho n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Sankara uyu munsi wanahawe umwanya wo kwisobanura ku byaha aregwa, yaongeye kwemera ibyaha byose aregwa anasaba imbabazi nk’uko yari yabikoze mbere aburana ku ifungwa ry’agateganyo.
Uyu munyarwanda wari wariyise Majoro, yashimye ubutegetsi bw’u Rwanda bwamufashe ntibumuhohotere kandi yari agambiriye kubugirira nabo ndetse ashaka no kubuhirika.
Yagarutse mu mateka y’imitwe ivugwa muri uru rubanza irimo FLN na MRCD yabereye umuvugizi, we ngo ari mu bashinze ishyaka RRM ryari ryitandukanyije na RNC.
Ibitero ashinjwa, yavuze ko umugambi wabyo wateguwe kuva muri 2017, umutwe wa FLN wagombaga kubigaba ukemererwa inkunga ya Miliyoni 1 USD na Rusesabagina naho muri Mata 2018 abarwanyi b’uyu mutwe bakandagira ku butaka bw’u Rwanda ngo ariko icyo gihe yari ataraba umuvugizi w’uyu mutwe.
Yabwiye Urukiko ko ibitero bitatu byagabwe i Nyaruguru atari abizi akaza kubimenyera mu nama yabaye tariki ya 15/o7/2018 hifashishijwe Telefoni hatangwa amabwiriza na Rusesabagina.
Ngo iyi nama yanafatiwemo umwanzuro wo gutangiza intambara yeruye na we abiha umugisha ngo kuko yari ashyigikiye ibitekerezo byabo.
Ngo yahise anahabwa ipeti rya Majoro n’Ubuyobozi bwa FLN. Aha yavugaga ko ririya peti ataryihaye nk’uko bivugwa kuko ngo iyo aza kuryiha yari kwiha Jenerali cyangwa irindi rirenze.
Yemeye ko igitero cyagabwe tariki 15/12/2018 yakizemo uruhare rukomeye kuko ari we wokeje igitutu bariya barwanyi ariko bakarengera kuko batwitse imodoka bakanica abaturage.
Ngo ibi ni byo byatumye bigarama iki gitero ahubwo bakigereka ku butegetsi bw’u Rwanda babinyujije mu itengazo bashyize hanze.
UMUSEKE.RW
Harya icyo gitero cyo ku Kitabi Sankara yakivuzeho iki? Yahamije ko ari FLN yagikoze, cyangwa yaracyamaganye? Niba yarabihamije nashikame kamubayeho.
Uyu mugabo rwose aracyari muto.Agiye gusazira muli gereza kubera gutekereza nabi.Ntabwo imana yaduhaye ubuzima ngo tubukoreshe twica abantu.Yabuduhaye ngo dukundane kandi twumvire imana,twanga ikibi.Imana ivuga ko iyo ukoze ikibi,nta kabuza bikugiraho ingaruka.Urugero,iyo ugiye kurwana,urapfa cyangwa ukamugara ubuzima bwawe bwose.Cyangwa ugafatwa ugafungwa nkuko uyu byamugendekeye.Nta na rimwe wakora ibyo Imana itubuza ngo bikugwe neza.Ikirenze ibyo,biba bizakubuza ubuzima bw’iteka muli paradizo Imana yasezeranyije abantu bayumvira.Iyi si ifite ibibazo byinshi kubera ko abantu bakora ibyo itubuza: Intambara,ruswa,ubujura,ubusambanyi,ubuhemu,etc…
Urakose cyane wowe witwa Munyemana.Uduhaye isomo rya gikristu.Niba abantu bari bameze nkawe,isi yaba paradizo.Ikibabaje nuko abakumva aribo bake.Aho kumva Imana,abantu bumva ubutunzi,amafaranga,…Nyamara iyo bapfuye bakabajyana mu nsengero,bakababwira ko bitabye imana kandi ibakira mu bayo!!! Ntabwo imana yahemba abantu batitaye kubyo idusaba mu gihe bali bagifite ubuzima.