Thu. Sep 19th, 2024

Umuhanzi Igore Mabano aritegura gushyira hanze album ya mbere yitwa ‘Urakunzwe’ nyuma y’imyaka igera kuri ibili ayitegura.

Igore Mabano ni umwe mu bahanzi bagenda bamenyekana cyane

Ishimwe Clement nyiri Kina Music unacungira inyungu uyu muhanzi yatangarije Umuseke ko iyi Album biteganyijwe ko azayimurika mu kewezi kwa Werurwe 2020 i Kigali.

Album ya Mabano izaba iriho indirimbo 12, harimo iz’amajwi n’amashusho n’izo abantu bagiye bakunda nka “Dear” “Mashuka”, “Back,” n’iyitwa “Iyo Utegereza”.

Ishimwe Clement avuga ko iyo ushyize album hanze uba winjiye mu buhanzi bya nyabyo, ko ari nk’urufunguzo rw’ubuhanzi.

Ati “Iyo ufite album ni ikintu kinini cyane.”

Kuba baratinze kumurika iriya album ngo byatewe no kubanza kuyitondera kugira ngo izasohoke imeze neza.

Igore Mabano ni umwe mu banyamuzika bake babashije kwamamara mu banyuze mu ishuri ryo ku Nyundo akaba n’umwe mu baharangije mbere.

Ubu ni Umwarimu wa muzika, aherutse no kwitabira Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’Ubudage.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *