Fri. Sep 20th, 2024

Ba rutahizamu babiri bakiniraga Rayon Sports, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bari baragiye mu igeragezwa mu gihugu cy’U Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bakinire Rayon Sports imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko ibikorwa byose by’imyidagaduro bihagaritswe kubera icyorezo cya Novel coronavirus cyateye aho bari bari.

Sarpong na Jules ni bamwe mu bari bahagaz eneza cyane mu busatirizi bwa Rayon Sports

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2020 ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Bushinwa bwatangaje ko guhera ubu nta gikorwa na kimwe k’imikino kemerewe gukorerwa muri iki gihugu kugera igihe kitazwi, kubera icyorezo cya Novel coronavirus  kimaze guhitana abarenga 130 mu bantu ibihumbi 4 515 bafashwe na cyo.

Imikino mpuzamahanga igihugu cy’u Bushinwa cyagombaga kwakira muri Gashyantare na Werurwe irimo n’iyo gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yimuriwe mu bihugu nka; Australia, Taiwan na Thailand.

Ni muri urwo rwego n’abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bakora igeragezwa mu makipe atandukanye yo mu Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bagakomeza kuyikinira kuko bagifitanye na yo amasezerano.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi babiri bazasubira mu Bushinwa kumvikana n’amakipe yari yabashimye mu mpeshyi y’uyu mwaka barangije shampiyona y’u Rwanda n’Igikombe cy’Amahoro.

Ibi birongerera abatoza ba Rayon Sports amahirwe yo guhitamo abahagaze neza kurusha abandi mu busatirizi kuko hagiye kuba guhanganira umwanya hagati ya Jules Ulimwengu, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Bannen Philippe Arthur, Bizimana Yannick, Maxime Sekamana na Gilbert Mugisha.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Michael Sarpong na Jules Ulimwengu bagiye kugaruka muri Rayon Sports”
  1. Abakunzi ba Ruhago munyibutse, mu mikino ya shampiyona mu Rwanda , Equipe yemerewe gukinisha abanyamahanga bangahe muri match ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *