Fri. Sep 20th, 2024

Abayobozi batandukanye ku Karere, mu Mirenge na DASSO basabwe kwandika basezera akazi nyuma yo kugaragarizwa amakosa mu nama ikomeye yahuje Mayor n’abakozi ndetse ikaba yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana.

Abakozi babanje kubwirwa menshi mu makosa baregwa mbere yo gusabwa kwandika basezera akazi

Bamwe mu bakozi b’Akarere barashinjwa gukingira ikibaba Abacukuzi batagira ibyangombwa, bo ubwabo kwijandika mu bucukuzi no guteshuka ku nshingano barahiriye.

Abamaze kwandika basezera barimo uwari Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Akarere, Eugene Mugengana n’umwungirije.

Ba Gitifu b’Imirenge 6 uwa Nyarusange, Nyamabuye, Kabacuzi, Rugendabari, Nyabinoni na Shyogwe na bo banditse basezera akazi.

Hari Abayobozi b’Amashami mu Karere, ushinzwe Imihanda witwa Manirafasha Amos, ushinzwe Ishami ry’Ishoramari n’Ubushabitsi, ushinzwe Imiyoborere myiza, ushinzwe Imibereho myiza, ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere, Ushinzwe Ibidukikije ndetse umweyo wageze ku Mukozi Ushinzwe Itumanaho no guhuza Akarere n’abakagana (PRO), ndetse n’Ushinzwe amashuri abanza no kwigisha abakozi bose banditse basezera.

Hari uwakwepfe bamuhamagaye baramubura, ni ushinzwe Igenamigambi wungirije witwa Bosco Harelimana, na we ni “simusiga” aragenda.

Mu kiciro cya kabiri hahagajwe Abakozi bo ku Mirenge n’abo mu Tugari bose hamwe 20, na bo banditse basezera akazi.

Umuyobozi w’Akarere Kayitare Jacqueline mbere gato y’uko bariya bakozi bandika basezera, yavuze ko bakoze igenzura basanga hari bamwe mu bafite ukuboko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abandi bakaba bakingira ikibaba abacukura nta byangombwa bakaba barasanze mu ngo z’abaturage harimo toni 40 z’amabuye y’agaciro zidafitiwe ibyangombwa.

Avuga kandi ko hari abakorana batavugana bashaka guhana amakuru bakandikirana ubutumwa bugufi, basuzugurana bakanapingana.

Yagize ati: “Mwateshutse ku nshingano, imihigo muzayesa mute mudakorera abaturage? Mwirirwa mwandikisha amabaruwa yo kujya mu butumwa (Ordre de Mission) mushaka amafaranga gusa.”

Kayitare avuga ko hari abandi iyo bahembwe basinda bakanga kwitabira umurimo, abandi bakagirana amatiku hagati yabo.

Mayor yabagiriye inama yo kureka izo ngeso bagashyira umuturage ku isonga kuko ari we bakorera kandi bakaba bahembwa imisoro yatanze.

Yanavuze ko ari yo mpamvu batesa imihigo ku rugero rwiza kubera ko inyungu zabo ari zo bibandaho kuruta uko bakora akazi.

Yakebuye bamwe mu bakozi bafitiye SACCO umwenda ko bihutira kwishyura vuba, batakwishyura bagashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ibi biganiro byasojwe no gusinyana imihigo y’Akarere harimo ikiri ku gipimo kiri hasi.

Nta mukozi wigeze ahakana ayo makosa Ubuyobozi bubashinja.

Bigeze mu ijoro cyane, ahagana saa mbili n’iminota zisatira saa tatu, nibwo Guverineri yahageze avugana na Mayor bicaranye, barahaguruka, nyuma abakozi bagenda bandika basezera Akazi.

Mu banditse basezera akazi barimo n’uwari Umuyobozi wa DASSO ku Karere n’umwungirije
Mayor Kayitare yavuze amakosa bashinja abakozi arimo agasuzuguro, ubusinzi n’ibindi

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga.

By admin

51 thoughts on “Muhanga: Abayobozi benshi basabwe kwandika basezera ku kazi”
  1. Ibi bikwiye gukorwa nunzego zoseee, uhereye muri mineduc harimo ibisa nk’ibi aribyo bidindiza Irene ry’uburezi, abanyamajyepfo rero mushikame mwumve uko muyoborwa n’umusirikari Gasana, nta kujenjeka mwabantu mwe! Kubota Sha. Ahubwo babafunge.

  2. Ntarava aho natangiye igitekero ku iyirukanwa rya Zacharie Gahungu wo muri Minisanté, dore igihamya cy’uko abantu basabwa gusezera ariko amabaruwa basinye yandisteho ko bandiste basezera ku bushake. Tour du Rwanda irongeye iragarutse rero nimukenyere neza tuyirebe ntan’ifaranga twishyuye. Arega ibiba tuba tubireba. Ariko ababikora aho babera abayobozi bayoboran’ubudasa, baba bazi ko tubizi ariko bakavugako abirukanywe basezeye ku bushake. Qui trompe qui, who lies to who?

    1. Iki gitekerezo zo kurambirana bituma umuntu yeguzwa adafite amakosa. Iki gitekerezo sicyo kuko niba akora neza kuba afite uburambe yakabaye ahabwa ahubwo amashimwe aho kwirukanwa.

      1. Muhanga idindizwa ryayo riraterwa namateka leta iriho ifitanye nizabanje, arayikandamiza kubera yarimo za parmehutu, nawese mubona bahora bayegekaho abagore mugirango…….

        1. Nanjye nsanga Gitarama hari ikintu bayihora bayishyiraho abantu utazi ibyo barimo cyangwa baba babizi bakabananiza kuko nabyo tuziko bibaho mu Rwanda. Bisa na byabindi Bamuhora iki yivugiye.Kandi aba bose usanga baranyuze mu ntore ari abakada ba RPF nta mu PSD,PL ubamo ashwi.Ubundi tuti imiyoborere myiza.Gusa ibi ntumugirengo nahandi ntibihaba gusa baba bakingiwe ikibaba ntibimenyekane. Ndibuka ibyabereye i Karongo bari bamaze imyaka ku isonga mu kwesa imihigo iyo mihigo twaje kubona iyariyo. Maze muti tweguze meya tunamufunge koko murumva ibyo meya ayarabikoraga,Afande wa Polisi, Afande w’abasilikare atabizi kandi buri week end barasangiraga? Umunsi ku wundi bazi ubuzima n’imiyoborere ye? Mujye mureka kudufata nk’injiji. Kera hari ibintu byari byaradutse haba igenzurwa za comptabilités za commune ugasanga Kontabule baramutambikanye Burgmestre yigaramiye ukibaza niba koko contabule yarasohoraga amafaranga mwi sanduku ya Komini ntawe umusinyiye?

    2. kurambira na ni gute? ubwo niba mukora na cyangwa haribya atakwemerera nuko bidakwiriye. cyangwase akaba asuzuma ibyo wakoze akakwereka amakosa menshi uba wakoze. ibi uvuze ni bibi cyareka niba ufite fact.

  3. Ni agahomamunwa pe! None se Koko nk’ubu Ndejeje Ni we wayobiraga ishami ry’imibereho myiza! Imiyoborere myiza yari Karamaga! Aba Bose nk’abaturage twari tubazi nk’intangarugero! None ndebera pe! Ubu se Koko abazaza bazagera hehe? bazajya gufatisha ryari? Ko Hari n’abakuru b’ibihugu inyaka 5 ya madant yabo ishira bati nibwo twari tugitangira, ubu Koko Muhanga izakomeza gutya kugeza hehe? Birakaze! Nta warning ikibaho, procedures de licenciement wapi, Ni icukurire wishyiremo uri flesh! Mbega Bibi! Mana Rengera Muhanga!

    1. Yewe nange Ndejeje arambabaje disi! Namufataga nkinyangamugayo rwose! Gsa sibyiza gutungwa nimitsi yumuturage kdi nawe ufite uruhare mukubaka igihugu cyacu. Arko c Yee nta warning mwajya mubanza kubaha ko nabyo byabafasha kwiminjiramo agafu ? Bitabaye ibyo twazahora muri tour dushaka guhora duforma gsa.

      1. Mayor wakwitonze ko ejo azaba ari wowe.Mu Rwanda uwitwa umuyobozi wese akwiye kumenya ko ameze nk’intare iziritse.

    1. Burya gushimirwa ibyo wakoze ukajya mubindi sibibi. Ikibabaza ni uko bamwe mubafata bene ibyo ibyemezo bagendera kuri bambwiye………batigeze bagenzura ikibazo……gusa Ndibaza niba tuzayoborwa n’ abanyamahanga, bose bazaza bazanye iki? Hakwiye kubaho ubushishozi bukomeye mukweguza abayobozi (my idea)

  4. ubu se koko pilote we nawe uragiye, ngwino nawe wumve ibyo wankoreye na we bikugereho ngewe isuka ndayimenyereye
    . Rurangwa we Imana izaguhe umugisha ntako utagize nziko nta bya rubanda wariye kandi wabanye neza n’abakozi aho wagiye hose. abandi musigaye nimuze urwo mwacukuriye abandi ntirwabibagiwe

    1. Leta tuyifiteho uburenganzira bungana, waba umukozi wayo cg wikorera, twese hamwe dusenyera umugozi umwe, kuvuga ngo ntamukozi wa Leta wirukanwa nkumuboyi, nuko aba afite imyifatire irinyuma yiyumuboyi. Ba runyunyuzi turabarambiwe kbsa. Usanga umuntu le 30 ajya kuri cpte ariko washaka umusaruro ukawubura. Abenshi baba bibereye muri bisiness kdi akenshi zuzuyemo ubujura no kunyunyuza imitsi ya rubanda, aho gukora akazi bashinzwe. Muhanga mwakoze gufata ibyemezo kbsa

  5. Mubyo bacyemura byose Muri Muhanga Bacyemura Bimwe ibyakagize umusaruro Kabigiraho ikibazo ahubwo ibitagira umusaruro bikagumaho Bazacyemure ikibazo cyabakozi ba RRA Bakoresha Displine nkeya mukwishyuza Imisoro itandukanye aho aza kukwishyuza agutuka akubwira nabi yewe waranamaze kwishyura ikindi ikintu cyo guhora baca amafaranga abacuruzi ngo nuko bashyize sampo kumuryango ngo nukwanika hanze rwose biratubabaza kdi utarenze kumuryango ikindi niba Guca marato byarabananiye nibabareke kuko kubirukankana ntacyo bimaze Ejo hatazagira Ugwa mumodoka agapfa kuvunika byo bavunika buri munsi kdi ntiwambwira byarabananiye kuko ntawuri hejuru yamatengeko

  6. Base bagere no mutundi turere , naho byaracitse rwose , cyane iyi gahunda yogushira Abarimu mumya , mbega akarengane karimooooo…

    Imana iturengere .

  7. Pascaline urugo rwaramunaniye ni uburaya gusa ,Akazi karamunaniye Akarere yaramaze kukazenguruka mu myaka 4 yaramaze ku kazi. Ingare indaya gusa nagende ajye yirirwa akubitana amacupa y,inzoga n,umugabo nibirimba Divorce hafi.

  8. Ibi rwose byari bikwiye kuri bamwe nabamwe,urugero:Amos ushinzwe imihanda, imihandaRiam_misizi,rond poind_Nyabisindu yari yaravuze ko muri kanama 2019 ugomba kuba yaratangiye,none nanubu ntakanunu.ubwo se baba nagirango bigende bite Koko?

  9. Ubwo batagendera ku muvuduko w igihugu ushakwa ,Nibabyemere babanze bashire impumu ! Ubuzima burakomeza!

  10. Gukorera ino leta birutwa no kuba umuboyi mu rugo rw’umuntu.Kandi ntako ubutagize wakomyamashyi ngo urebeko wagumaho 2. Ngo basabye kwandika basezera ibyo se bitaniyehe no kubirukana? Bakakwirukana bakanagutegeka kwandika ko wirukanwe koko? Ese wanze kwandika byagenda gute? Bakwirukana 2?

    1. Ariko abantu bamwe umenya muziko umuboyi atari umuntu?!!
      Erega nimushaka mubimenyere igihe cyo kujya mu kazi ukikorera ibyo ushaka cyararangiye. Ahubwo ibi bikwiye gukorwa mu nzego zose kuko hari aho ubona bamwe bazi ko igihugu ari nk’urugo rwabo!

  11. Birababaje pe!Harya ubu mukemuye ikibazo?ese ba sedo barite Amafranga ya Mutuweli z.abaturage bakajya banasiba Abantu kubera ko batabishyuriye kdi barariye Amafranga yabo mwarangiza ngo mukemuye ibibazo?Ikindi wirukana uguguna igufa ukazana urimira ryose!!Abadukuriye nibashake igisubizo kirambye kuko ntikizava hano kdi hirindwe guharabika Abantu kuko bagiye basiga abanyamakosa bakirukana abakozi bazima Gusa Imana irebera hose icyarimwe Abarenganya nabo bazarenganywa!Dukorere mu Mucyo twubake U Rwanda twifuza!!

  12. Ariko iyo abakozi badakora neza n’uko n’ubuyobozi buba bujegajega.ubwo mere we n’ishyashya?mbere yo kweguza mujye mubegera nk’abo muyobora mukemure ibibazo amazi atararenga inkombe otherwise n’abandi bazaza bikomeze uko.gusa hari abakozi b’uturere birirwa batera ibibazo mu baturage abo bakwiye akanyafu

  13. Nyakubahwa madame Maire mu basigaye haracyarimo ibirura byinshi. Amashuri yisumbuye afite amadeni y’a bâ rwiyemezamirimo bayagemuriye ibiribwa kubera ko abayayobora batanga inyoroshyo kuri auditeur w’akarere akabakorera rapport nziza. Nabyo mubirebeho. Muhanga igihe kirageze ngo muyivugure ibyo bisumizi byose mubihashye.

  14. Gitifu wa Kigarama n umungirije mu murwnge was cyeza nabo bikubite agashyi sore baratuzengereje na ruswa barya.Ubundi uyu gitifu yigishijwe n umwungirije bazanye.Ataraza yari intama y imana

  15. Nibajye babirukana umukozi murugo nubundi nta légitimité bafite imbere yacu niba gucinyinkoro bibananiye ntakundi.

  16. rurangwa imana ibane nawe ntacyo utakoze ngo wuzuze inshingano zawe uwiteka azi ko urengana

  17. Ubukoko longin nawe baramweguje ntacyo yaratwaye umurenge wa nyarusange gs Imana izamufashe murugendo agiyemo

  18. Harya ubwo umuntu nagwa mw’ikosa ni uguhita yirukanywa ubwo utazakosa bazaha ako kazi ninde? Abari gufata ibi byemezo bakwiriye kwitonda bagashaka umuti urambye kdi udatuma Leta ikomeza kugwa mu gihombo. Guhora muri recruitment nabyo sibyiza bihombya igihugu. Abo munzego zo hejuru mubifite mu nshingano nyabuna mugenzure hakiri kare amazi atararenga inkombe. Murakoze.

  19. Elisee uri umuntu w’umugabo uduha amakuru meza cyane
    turishimye kuko byari bikabije kandi dushimiye gouverneur wacu abashoboye gukorera igihugu turahari kandi twiteguye kugarurira Muhanga icyizere bano bayobozi basubije inyuma

    1. Burya gushimirwa ibyo wakoze ukajya mubindi sibibi. Ikibabaza ni uko bamwe mubafata bene ibyo ibyemezo bagendera kuri bambwiye………batigeze bagenzura ikibazo……gusa Ndibaza niba tuzayoborwa n’ abanyamahanga, bose bazaza bazanye iki? Hakwiye kubaho ubushishozi bukomeye mukweguza abayobozi (my idea)

  20. Mumenye ko ibyisi Ari ibanga ritaziguye ! Kwita kushingano muhemberwa kweri bibakuye kukazi! !

  21. Shyogwe,wari warakubititse.
    Vubi wari umugome gusa.
    Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!
    Wagerekeye umuntu urumogi uraseba.Urya ruswa mu ibanga.Abo mukorana wari warabahahamuye.
    Ntabwo nari nzi ko nawe wagaragurwa.
    Iyi si ni gatebe gatoki jya utuza.
    Ubugome wankoreye keretse nawe bakwambitse amapingu.
    Isi ntisakaye.
    Ntagahora gahanze.
    Imana izakubaze ubwo bugome bwawe

  22. Erega burya ubuhemu si ikintu.Gitifu wa shyogwe we!Wanditse amateka mu bugome.
    Isi ni gatebe gatoki.Nawe se byakubaho?

  23. Muriki gihugu cyacu ibintu birarenze kuko ibi biba mugihugu hose. Ntawamenya uzazahura uru Rwanda kandi ndakeka ko perezida wacu atagera hose. Ruswa irarenze munzego zose.

  24. Byari bikwiye ko uriya Mukubizo ucishwa mu Akarere ka Muhanga kuko amatiku Mutakwasuku yahasize yashinze imizi.
    Ariko kandi abarenganijwe nabo barenganurwa.

  25. NONESE KAMONYI IZAGERWAHO RYARI ????
    BIRIYA BYAREZWE ABABAKOZI BA MUHANGA, KAMONYI YO INARENGEJEHO NUKWIRIRWA MU MATIKU GUSA,KWISAMBANIRA!!!!
    GITIFU W’AKARERE WE NGO NI NTAKORWAHO KUBERA RUSWA!!!
    NONESE TUVUGE KO IBIBERA MURI KAMONYI KUVA KUKARERE KUGERA MUTUGARI, INTARA NA MINALOC BATABIZI????!
    RWOSE BAYOBOZI BAKURU MUTABARE KAMONYI

  26. Na Nyanza Guverineri azahagere kuko ho birenze ukwemera. umurwayi agera ku bitaro saa kumi n’ebyiri agataha atarabona n’igisubizo. ku Karere ho ntawarubara. naho hakenewe gukosora rwose kandi si kure ya Guverineri.

  27. Roger, Laurent, Joseph bararenganye izuba riva kabisa. Ni gute abakozi bakora neza aribo birukanwa.

  28. Uko byagenda kose uku gutegura inyandiko ugashinja umuntu ibyaha ukamwirukana nta mperekeza kandi yarakoze,byongeye bigakorwa mumajoro wakwanga kubisinya ugashinjwa ibindi byaha kubishyigikira byaba ari ukwimika akarengane,umukozi wirukanwe arandikirwa ntategekwa kwandika

    1. @James ubivuze neza ese nta tegeko riteganya ukuntu umuntu avanwa ku mwanya igihe ykoze amakosa? ndumva ibi ntahandi kwisi biba niba koko bonne gouvernance turi intangarugero. Ese ibi buriya nta mategeko biba byishe? Ikibazo nta syndicat iba mu Rwanda ari ahandi mu rubzanza leta yahita itsindwa ruhenu. Gusa turacyari muri tiers-monde nta kundi.Ikibazo tugiye tubimenya tukabyemera ntitwirate nta ribi.

  29. Njye ndashima MUSABWA, gitifu w’umurenge wa Kiyumba kubera service nziza aha abaturage. Yigeze kumfasha ubwo umuntu yari agiye kundiganya.

  30. Bazagere no muri Nyamasheke na Rutsiro kuko aho hombi hari abakozi bategaana imitego gusa, abandi bakirirwa mu matiku n’ubusambanyi kugira ngo barambe mu kazi ,gusaNyamasheke yo yaracotse n’abagore birirwa bitanga ngo bagume mu myanya cg birukane abarimo ngo babone imyanya! Mbega hagowe abagabo b’aba bagore

  31. Ariko umenya abayobozi barebye mu nguni imwe y’amabuye gusa. Ntibareba abijandika mu masoko. Nibuka umuseke wigeze gukora inkuru kuribo ariko nta numwe bakozeho. Ubwo nyine abarya ruswa mu masoko bo barasonewe. Nguwo Director was One Stop Center, secretary n’abandi.

  32. Ariko ko ntarumva mu gisirikare cyangwa Police Begujwe, nibo bakora neza muri ili gihugu bonyine?! Muzambarize uehinzwe Logistique muri RNP uko acunga imodoka n’amavuta byq RNPko mbona duhurira kubigo by’amashuri yose bikomeye btp muri KGL bazanye abana cg kubacyura, iyo Burgeti yarateganyijwe muri RNP?!

  33. Hahhhh,bijya binsetsa iyo bavuze ngo inzego zibanze zikora nabi ngo abantu begujwe!!!Muzaza mwirebere muri Gasabo icyenewabo na ruswa bihaba!!Abantu birirwa birukanwa mu myanya ngo Ababyobozi bishyiriremo bene wabo gusa!!!Muzagere mu murenge wa Kinyinya muzumirwa ruswa iravuza ubuhuha, amatiku na munyangire byahawe intebe.Ikibabaje muri uwo murenge birirwa bakora udutsinda tugamije gusenya abakora neza kuko badashoboye kugendera mu kwaha kwa Chairman wa RPF Andre na Gitifu w’umurenge Mado, ni akamiro gusa gusa.Maze rero muri uwo murenge ho birashekeje cyane kuko n’abari mu nzego z’ubuyobozi zidahemberwa babamaemo babiyenzaho bakura mu nyanya yabo bashyiramo abandi.FPR Kinyinya ho ntayihari ibyayo ni agatogo gusa.Birababaje, rwose abirirwa bauga muzahagere muzirebere isibaniro n’inzangano zihari muzumirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *