Fri. Sep 20th, 2024

Umugabo witwa Daniel Murindabyago yabonetse mu ruzi rwitwa Kirimbi ruturuka  mu ishyamba rya Nyungwe yapfuye.Iki kiyaga gikora ku mirenge ya Mahembe na Karambi mu karere ka Nyamasheke.  Umuseke wamenye ko nyakwigendera mu ijoro ryakeye hari abantu basangiye inzoga abagurira kuko yari avuye kubikuza kuri SACCO Karambi.

Umwe mu bagize urubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha mu murenge wa Mahembe yabwiye Umuseke ko Murindabyago ejo ku wa 28, Mutarama, 2020 yagiye kubikuza ibihumbi 100 Frw kuri SACCO Karambi kuko mu murenge we ntayo ihaba.

Nyuma ngo yaratashye aca ku gasanteri gufata agacupa, ndetse ngo ahahurira na bamwe mubo yari arimo imyenda arabishyura ndetse aranabasengerera.

Uwo musore waduhaye amakuru yagize ati: “Uriya mugabo asanzwe atuye Karambi ariko yari yaje inama muri Mahembe kubikuza atashye asangira n’abantu ku kabari, yewe bamwe aranabagurira. Abaturage bamubonye nibo babitubwiye…”

Bivugwa ko aho ku gasanteri yari ari kumwe n’umugore we muto(kuko ngo afite abagore babiri).

Mu gutaha amakuru avuga ko iriya mugore muto yamusiganye n’abagabo babiri kuko bwari ngo bwari bwije cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, taliki 29, Mutarama, 2020 nibwo umurambo wa Murindabyago wabonetse mu ruzi rwa Kirimbi, abawubonye bakavuga ko basanze yambaye umwenda w’imbere gusa, kandi umutwe wabyimbye.

Ugereranyije intera iri hagati y’aho yanywereye ( hakora ku murenge wa Mahembe) n’aho bamusanze hakora (ku murenge wa Karambi) ngo harimo intera ya kilometero ebyiri.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko hatangiye iperereza ku rupfu rwa Daniel Murindabyago.

Marie Michelle Umuhoza uvugira uru rwego ku rwego rw’igihugu ati:“Ayo makuru niyo kokouwo mugabo Murindabyago bamusanze mu ruzi yapfuye.”

Avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Umurambo bawusanze mu ruzi rwa Kirimbi rukora ku mirenge ya Mahembe na Karambi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *