Thu. Sep 19th, 2024

Inama y’Abaminisitiri  idasanzwe yateranye ejo hashize tariki ya 28 Mutarama, yemeje amateka atandukanye arimo ayo kwirukana burundu mu bakozi ba Leta abarimo Gahungu Zacharie wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima azira amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. Ndayisaba Gilles François wari umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Inama y’Abaminisitiri yanemeje iteka rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Perezida ryemerera Dr. Nyemazi Jean Pierre wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Iyi nama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro, yanemeje Umushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera.

Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisiti byose

UMUSEKE.RW

By admin

11 thoughts on “PM yirukanye burundu abarimo Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima kubera amakosa akomeye”
  1. Ubuzima nta formule bugira rwose. Gahungu Zacharie bamukuye mu bitaro bya Kabgayi yimereye neza ari accountant bamujyana muri ministere hari uwabimugiriyemo none dore bamwirukanye nka rya tungo ritemerewe kwinjira munzu. Burya no kumenyekana mu nzego zo hejuru si byiza kuko bikongerera risque zo gutakaza akazi. Nta cyaha Gahungu yakora cyamwirukanisha rwose kuko yarize iBugande azi icyongereza afite masters ndetse yari n’umuhanga twagiraga muri team yacu. Nagende nta kundi umwanya yateguraga, nyirawo yahageze yavuye ku ishuri muri America mu kwezi gushize.

    1. None se Kagabo ntuzi ko boss wawe ashobora gukora amakosa ugasanga nawe uyaguyemo nta n’uruhare wigeze ibigiramo. Byumwihariko rero uyu mu collegue wawe yari na Advisor, urumva ko ntaho yapfa gucikira mu gihe Boss we (Minister) yirukanwe ashinjwa amakosa twagiye twumva, kiretse niba wenda waramugira inama ntazumve nabyo birashoboka.

  2. @Kagabo: Koko urabizi neza ko yavuyei Kabgayi neza!! Rahira ko iyo bitaba mu bihayimana barenzaho bitari bindi!! SInca urubanza ariko nziko naho bitari shyashya!! Ikindo kandi simpamya ko bakirukana umuntu burundu, nta cyaha gihari ashinjwa, wenda cyana igihimbano cy igitekanikano cg se umutego ariko, inama nkiriya ntabwo igendera kumarangamutima, …..

    1. Nonese Remy ntabwo urumva abayobozi batumirwa mu nama n’ababaakuriye bakwinjira mu nama ku ntebe bagiye kwicaraho bakahasanga inzandiko bagomba gusinya zivuga ko basezeye ku bushake? Hari n’uwo bahembye mu rwego rw’akarere ngo yabay’indashyikirwa, hashiz’ukwezi nawe agenda muri abo basezeye ku bushake. Hari akarere byabereyemo, abanze gusinya za nzandiko, ukuriy’ingabo n’ukuriye polisi bari muri iyo nama barabakanga ngo nibadasinya ingaruka bazazifatisha amaboko abiri. Ntabwo hano iwacu bisaba gukor’ikosa ngo wirukanwe kuko nawe uzi uburyo igwingira ry’abana, amavunja, umwanda n’inzara byatwaye ba gitifu n’abameya hafi 70% mu mwaka ushize. Nonese nibo ministere y’igenamigambi cyangwa minaloc zidashyira amafaranga mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage ahubwo agashyirwa muri Arsenal, Paris Saint Germain na Rwandair? Arega aba bantu bose icyo bazira, ni ugusabwa byinshi kandi nta budget Leta yabahaye yo kubikoraho ndetse inirengagije n’ubushobozi financier bw’abagenerwabikorwa kubera kwiyemera no gushaka kwigaragaza neza mu mahanga. Gahungu yatubabaje twese kandi mubyumve. Ntaho yahuriraga na ruswa kuko ntaho ahurira n’amafaranga cyangwa imishinga ya ministere, ikindi sibwo bwa mbere twakumva umuntu ugir’umuyobozi we inama undi akavunir’ibiti mu matwi. Iyi si ntabwo isaakaye muvandimwe buri wese ashobora kunyagirwa.

      1. kagabo wowe, uzajye kuyobora za karehe na walungu ho muri sud kivu kuko amagambo yawe arimo amatiku ninzangano

  3. Kagabo uvugishje ukuri,kandi ibyo byose ni byo bitinza iterambere y’Urwanda…

  4. kagobo, ujye witonda umuntu ni mugari kuba mwariganye nikimwe, no kuba yari umuhanga nikindi, ibyo byose kuba ibifite ntabwo bikuraho gukora amakosa.

    NB: ntabwo GAHUNGU Zacharie umuzi neza ahubwo kubwanjye bari baratinze gutahura amakosaye, urugero:iyo twibaka igihugu duhera k’umuryango mubyukuru zacharie ntabwo yarakwiye kuba umwe mubajyanama kuko nawe ubwe ntanama yigiraga uhereye mu muryago. mujye mucisha make kdi mwitonde ntimugahubuke kuko amakosa arayafite kdi sayubu gusa.

  5. Kagobo, gabanye amatiku ibyo nibyawe ntaho byangeza abanyarwanda, ibyo ibimenya ute? kwitonda no gushishoza niyo ngabire nagusabira ku Mana.

  6. Nyumvira analyse yiyumuntu pe!! Ngo Gahungu yize I Bugande ngo azi icyongereza!! Ubu se ibi byatuma ntamakosa akora mukazi!! Ubwenge ntibureberwa mumashuri no mucyongereza gerageza ugire imyumvire yisumbuyeho!! Urakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *