Fri. Sep 20th, 2024

Liberatha Karugwiza utuye mu Mudugudu wa Bushoka, mu Kagari ka Gasiza, mu Murenge wa Kivuruga aheretse kubwira Abadepite ko uwitwa Nsanzimana wahoze ayobora DASSO mu Murenge wa Kivuruga yateye umwana we inda, ntiyakurikiranwa.

Abadepite bari bagiye muri Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo gusura no kumva ibibazo by’abaturage.

Hon Francis Karemera na Alphonsine Mukamana, ni bo bakiriye ikibazo cy’uriya muturage.

Liberatha Karugwiza yagize ati: “Umwana wange yatewe inda afite imyaka 16 y’amavuko, icyo gihe yigaga mu mashuri abanza, Uwayoboraga DASSO ku Murenge witwa Nsanzimana ni we wamuteye inda…”

Avuga ko nyuma yo kubona ko umukobwa we atwite inda “yemeza ko yatewe” n’Umuyobozi wa DASSO muri Kivuruga, yamugirie inama yo kujya ku Biro bya Polisi kurega.

Ngo yagezeyo Polisi ikajya imusiragiza aza gucika intege.

Yasabye Abadepite kumurenganura, ati: “Mwe Badepite mukore uko mushoboye mutuvuganire, abantu badukorera ibyaha tukabura uruvugiro ngo ni uko turi abakene.”

 

Ngo Nsabimana yatangiye ashukisha umwana kumusubiza mu ishuri…

Karugwiza yaganiriye n’Umuseke, agira ati: “..Byatangiye aje amusaba gusubira mu ishuri, anamugurira ibikoresho ku giti ke ubona amwigiraho inshuti bigera n’aho batangira kujya baryamana…”

Avuga ko umukobwa ubwo yari atwite, yagiye kuri Polisi (Sitasiyo ikorera mu Gakenke) baramwakira hanyuma bamubwira ko bagiye gutumaho uwo arega kandi ko na we bazongera bakamuhamagara.

Icyo gihe ngo yageze kuri Polisi bamubaza impamvu aje kurega inda yarabaye nkuru, abasubiza ko uwamuteye inda yari yaramwijeje kuzamwitaho, akamufasha.

Icyo gihe ngo Umupolisi wamwakiriye yamubwiye ko bazahamagara uregwa na we bakazamutumaho.

Ngo yasubiyeyo ku gihe bari bamuhaye, asanga (Abapolisi) bahari atari abo yavuganye na bo, ariko abo yahasanze abasubiriramo ikibazo ke.

Nyuma ngo bahamagaye kuri telephone umugore w’uwo mugabo, bamubaza niba azi uwo mwana ‘avuga ko amuzi ndetse ko yanamusuye inshuro imwe’, ariko ko kuba yarabyaranye n’umugabo we atabizi.

Icyo gihe ngo Abapolisi bamubwiye ko yazagaruka akaganira neza n’uwo yari yarahaye ikirego bwa mbere.

Nyuma uriya mugabo avugwaho kumutera inda yarabimenyeshejwe arabihakana, igihe kiza kugera umukobwa (w’imyaka 16) arabyara.

Polisi ariko yaje gutumaho uriya mukobwa ngo aze hapimwe ADN y’umwana na Se mu rwego rwo kureba isano baba bafitanye.

Karugwiza avuga ko umukobwa we yagezeyo bamubwira ‘gusubira mu rugo bakazamutumaho’.

Ibi ngo byatumye acika intege aterera iyo.

Nyuma rero uvugwaho gutera inda uriya mukobwa yaje kwimurirwa mu wundi Murenge.

Hon Francis Karemera na Alphonsine Mukamana basabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Twahirwa Jean de Dieu gukurikirana iki bibazo vuba cyane ndetse ngo azifashishe inzego zose bireba n’aho ikirego cyagejejwe kugira ngo hatazabamo akarengane ku mpande zombi.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gakenke witwa Gilbert Kanobana avuga ko kuba uvugwaho kiriya cyaha yarimuwe akavanwa mu Murenge wa Kivuruga akajya muri Muhondo, bitatewe n’icyo kibazo afitanye n’uyu muryango.

Ngo byakozwe mu buryo busanzwe ariko ngo ‘butewe n’utundi tuntu twinshi’…

Kanobana ati : “Uwo muntu yakoreye urwego rwa DASSO ariko ntabwo yimuwe kubera izo mpamvu, hari utuntu twinshi two kwitwara nabi twari muri dosiye ye. Nibyo byatumye tumujyana ahandi.”

Avuga kandi ko ngo uriya mugabo yirukanywe muri DASSO nyuma.

Ngo na mbere y’uko yirukanwa ngo hari amakuru ubuyobozi bwa DASSO bwari bwarumvise ku kibazo yari afitanye n’uriya mukobwa.

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Gakenke: Uwayoboraga DASSO avugwaho gutera inda umukobwa w’imyaka 16 ntiyahanwa”
  1. Iki kibazo gikwiye gukurikiranwa with immediate effect, ahubwo uwo mudasso yakabaye yarahise ajya gufatwa ibyo bya ADN bigakorwa ari mu Bugenzacyaha

    1. Gutera inda no kubyara kw’abangavu ni ikibazo kiri ku isi hose.Statistics zerekana ko abangavu babyara barenze 20 millions buri mwaka.Ikindi kandi moral values za kera zavuyeho.Mu bihugu byinshi by’i Burayi na Latin America,abana bavuka barenze 70%,babyarwa n’abagore babana n’abagabo nta gikumwe bateye.
      Ndetse Leta igafasha abo bagore babyara,kubera ko abagabo babatera inda babata.Ni icyorezo gikomeye isi ifite kandi aho gucika kiriyongera cyane.Mu Rwanda,naho byarahageze.Abakobwa bibanira n’abasore batarashakanye cyangwa batarateye igikumwe bariyongera cyane.Akenshi abo basore barabata,bamaze kubatera inda.Ubusambanyi ni ikibazo gikomereye isi yose.Nyamara kera ntibyabagaho.Abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi kandi bagatera igikumwe.Kubyara ikinyendaro byabaga ari amahano.

  2. Umuseke murakoze cyane kwandika iyi nkuru kuko tugeze ku karere twagiranye inama n’ubuyozi bw’akarere twongera kubwira Mayor cyase umuyobozi w’akarere gukurikirana uwo mu Dasso agafatwa Mayor abifashijwemo nizindi nzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *