Sun. Nov 24th, 2024

Mu murenge wa Kanombe mu gihe cy’iminsi ine hamaze gupfa abantu bane bivugwa ko bose mbere gato y’uko bapfa babanje kunywa ku nzoga abanywi bita ‘kibamba’. Uwa gatanu arembeye muri Faisal.

Iyi nzoga yitwa Kibamba irimo ubuki kandi ikagira umuremburo wo ku rwego rwo hejuru

Ku wa Mbere taliki 27, Mutarama, 2020 umukobwa witwaga Yvette Mukandereyimana bivugwa ko yakoraga uburaya ahitwa muri Korodoro( corridor)mu Giporoso bamusanze yapfuye, abo bahoranye bakavuga ko yari yaraye anyweye kibamba.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko ku wa 28, Mutarama, 2020 umusore witwa Ally Maniragaba yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Busanza.

Bivugwa ko ku wa Kabiri yari yiriwe asangira na bagenzi be babiri inzoga yitwa kibamba mu kabari.

Babiri basangiraga nawe umwe witwa Reverien Hagumamahoro nawe ngo yaguye mu bitaro bya Kanombe  mu gihe undi witwa Kevin Kimonyo arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

Nathan Kanyesigye uyobora umurenge wa Kanombe avuga ko bivugwa ko bariya bantu bazize iriya nzoga yitwa kibamba ariko ngo ntawahita abyemeza kuko abapfuye bajyanywe gusuzumwa ngo hamenyekane icyabishe.

Avuga kandi ko hari ibipimo bito( samples) bya kibamba nabyo bigiye gupimwa ngo hemenyekane ikiyikoze.

Ati: “ …Uwitwa Maniragaba we yageze ku kigo nderabuzima umwuka wamushizemo, undi yaguye ku bitaro bya Kanombe hari n’undi urembye… “

Kanyesigye avuga ko ikibazo iriya nzoga ifite umusemburo wo ku rwego rwo hejuru kuko igeza 47%.

Umwe mu banywa kibamba yabwiye Umuseke ko iba irimo ubuki bityo ngo abayinywa abayikundira ubwo buki.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

5 thoughts on “Kicukiro: Inzoga yiswe ‘Kibamba’ ifatwa nka nyirabayazana w’urupfu rw’abantu 4”
  1. Ni byiza ko muduha amakuru,taranabishima,ariko na none mujye mureka guhimba inkuru ,buriya koko uriya muyobozi yababwiyeko ifite 47% kdi abibona ko yanditseho 40%.nkeka mwaramubeshyeye

  2. Ko mbona n’abanyoye izfite 5% gusa zibatesha umurongo ubwo 47% uretse urupfu hari inyota yamara umuntu koko? Mutubwire ahubwo niba RSB iyizi!

    1. Inzoga ya vin ifit licence iremewe murwanda ijana ku irindi ahubwo umuseke mwakoz inkuru idafite ubunyamwuga

  3. Nukuyibeshyera ubuse igihe bayinywereye ko ntacyo babaye ahubwo harebwe icyo bazize pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *