Sun. Nov 24th, 2024
  • Gukuraho amafaranga ya Visa: Ati “Ni ugusonera aya Visa gusa, ay’ibindi turayakeneye.”

Perezida Paul Kagame avuga ko kuyobora Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu (6) byabaye nk’ibikomera kurusha kuyobora Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU) ugizwe n’ibihugu birenga 50.

Perezida Kagame yavuze ko kuyobora EAC byabaye nk’ibigorana kurusha kuyobora AU

Yabivuze ejo mu kiganiro ngarukamwaka agirana n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Muri iki kiganiro yagarutse ku ntambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu bubanyi n’ubutwererane n’ibihugu bitandukanye ku Isi.

U Rwanda rwayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU/African Union) mu mwaka wa 2018, mu mwaka wakurikiye ruhabwa kuyobora Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC/East African Community).

Mu mwaka umwe yayoboye AU, Perezida Kagame yageze kuri byinshi bikomeye kuri uyu mugabane birimo gusiga hasinywe amasezerano y’Isoko rusange ry’uyu mugabane ryifujwe kuva kera ndetse n’amavugurura y’uyu muryango.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa bikomeye byagezweho ari ku buryobozi bw’uriya muryango atabigezeho wenyine ahubwo ko yafashwaga n’abakuru b’ibigugu by’uyu mugabane wa Africa.

Ati “Hamwe n’inkunga banteye, ntabwo nari kwemera ko tutabigeraho, ni yo mpamvu twageze ku byiza.”

Nyuma y’umwaka umwe ayobora uriya muryango ugizwe n’ibihugu birenga 50, u Rwanda rwahise ruhabwa kuyobora EAC igizwe n’ibihugu bitandatu (6).

Ati “Ariko uko bigaragara, kuyobora EAC ni byo byakomeye kurushaho, nubwo ari ibihugu bike ariko kuba umuyobozi w’uyu muryango muri uyu mwaka ushize ni byo bikomeye kurusha kuyobora umugabane wose ugizwe n’ibihugu byinshi.”

Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yagombaga kuba mu Ugushyingo yarasubitswe kubera ubusabwe bwa kimwe mu bihugu by’ibinyamurango yimurirwa muri uyu mwaka wa 2020.

Avuga ko mu kuyobora hazamo ibigoye ndetse “No mu kuyobora igihugu cyanjye ngenda mpura n’ibibazo kandi ari igihugu kimwe, rero kuyobora umuryango biba bigomba kuzamo ibigoye kurushaho.”

Gusa avuga ko mu bihe byatambutse Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wari uriho utera intambwe ishimishije haba mu gukorera hamwe ndetse n’Ubunyamabanga bw’uyu muryango bukora neza.

Ati “Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibindi byariho bigenda neza.”

Ariko ngo mu myaka mike ishize bisa nk’ibyasubiye inyuma kubera ibihugu bimwe byagiye bibanira nabi ibituranyi byabyo bibana muri uyu muryango, nka Uganda yabaniye nabi u Rwanda ikajya ihohotera abanyarwanda bajyagayo ndetse ikanatera inkunga abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rugiye gusimburwa ku kuyobora EAC ariko ko gukorera hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango bizakomeza gukenerwa kandi bigashyirwamo imbaraga.

Muri ibi biganiro Perezida yabwiye bariya badepolomate ko u Rwanda rugiye gusonera ikiguzi cya Visa ku bihugu bimwe

 

Gukuraho ikiguzi cya Visa: Ati “Ntibivuze ko tudakeneye amafaranga”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ntambwe nziza u Rwanda ruriho rutera mu bubanyi n’amahanga, yatumye ubukungu bw’u Rwanda buri kurushaho kuzamuka ku buryo ubu igihugu kihaye intego yo kuba muri 2050 kiri mu bihugu bifite ubukungu buri hejuru.

Ati “2050 byumvikana nk’aho ari kera ariko ni imyaka mirongo itatu (30) gusa, irajya kungana n’iyo tumaze kuva mu 1994.”

Avuga ko ntagushidikanya ko ubutwererane n’ububanyi n’amahanga haba muri Africa no ku Isi bizagira umusanzu ukomeye mu gutuma u Rwanda rugera kuri kiriya kerekezo kandi ko n’ubundi byarugize mu byo u Rwanda ruriho rugeraho.

Yagarutse kuri ibi u Rwanda rukomeza kugeraho mu bubanyi nk’inama rugiye kwakira ya 26 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth) izaba muri Kamena uyu mwaka.

Avuga ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abanyamahanga kugenderera u Rwanda, mu gihe cya vuba ruzakuraho ikiguzi cya Visa ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), abo mu muryango w’ibihugu bikoresho icyongereza (Commonwealth) ndetse n’abo mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa (Francophonie).

Ati “Ndetse tuzanabikora ku bindi bihugu bitari muri iyi miryango, ntimugire impungenge, tuzabyitaho…”

Akomeza avuga ko u Rwanda rukeneye abarugenderera benshi. Ati “Nari ngiye kuvuga ko tudakeneye amafaranga cyane ariko sibyo, turayakeneye, tuzasonera amafaranga ya Visa gusa ariko ibindi bisigaye turabikeneye.”

Umukuru w’igihugu kandi avuga ko nk’ibisanzwe n’ubundi Visa izakomeza gutangirwa ku kibuga k’indege nk’uko bisanzwe.

Abadipolomate bifurijwe umwaka mushya muhire
Habayeho umusangiro usanzwe uba buri mwaka
Basangiye na Perezida Kagame

Photos © Village Urugwiro

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

8 thoughts on “Kuyobora EAC byarankomereye kurusha kuyobora AU- Perezida Kagame”
  1. :”ko kuyobora Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu (6) byabaye nk’ibikomera kurusha kuyobora Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU)”
    bishoboka gute kandi ibyo bihugu biri muri EAC binari muli AU? cyeretse niba byarahindutse…
    abahanga badusobanurira!

    1. @ Kanyarwanda,menya ko kuyobora bitoroshye.Ikindi kandi,kuva isi yabaho,nta muntu numwe washoboye gukemura ibibazo isi ifite:Urupfu,Indwara,Ubukene,akarengane,ubushomeli,intambara,ruswa,ubusumbane bukabije,etc…,ahubwo biriyongera cyane.Amaherezo ni ayahe?Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu.Azakuraho ibibazo byose,isi ibe paradizo.Niyo mpamvu niba dushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,Yesu yasize adusabye gushaka ubwami bw’imana,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Abumvira iryo hame,nibo bonyine bazaba mu bwami bw’Imana.Abizera ko abantu aribo bakemura ibibazo isi ifite,baribeshya kandi ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana.Abantu byarabananiye.

  2. Buriya se koko Prezida wacu yayoboye EAC? Nyuma y’aho aherewe uwo mwanya usimburanwaho n’abakuru b’ibihigu ikintu nibura kimwe cyakozwe n’abakuru b’ibihugu ni iki? Mfite amatsiko yo kureba uko ihererekanyabubasha rizakorwa.

    1. Ibaze ko bagomba kuza gukorera inama i Kigali.Tugizimana byazaba Nkurunziza atakiri kubutegetsi cyangwa Museveni nahubundi wapi. Tuzajya munzibacyuho y’imyaka n’imyaka.

    2. @ Gondouanais niyomanvu nawe yavuze ko byamunaniye. None se wayobora EAC gute ufunga imipaka yabaturanyi ntaguhahirana guhari kandi mubyo EAC ibereyeho nabyo birimo? Nzabondora numwana wumunyarwanda.

  3. Ariko iyi (EAC) imaze iki kweli mbona ari ibihugu abaturage babyo bakagombye gutekana ndetse bagahahirana muburyo bworoshe ariko ikigaragara aba president babyo ntakigenda nawe reba Urwanda ntiryumvikana n’uburundi uganda ntiyumvikana nu rwanda none dore uganda na Kenya rurambikanye kubucyoruzi s.soudan intambara iraca ibintu ubwose murabona uwo arumuryango????? cg burumwe haraho bizagera burumwe akavana mwake kandi nyamara byose urebye birakeneranye ariko kubera ubusambo bwa ba president baratera akavuyo twebwe rubanda rugufi tugahura nakaga nzabandeba daa…

  4. Umuntu avuzeko nta buyobozi bwabayeho muri manda yacu ntabwo yaba abeshye.EAC ntabwo umuntu ayiyobora nkuyobora abanyarwanda nsanga ariho ikibazo cyabereye.Tuzabireke tujye tujya kwigisha amahanga imiyoborere kuko EAC izo nyigisho usanga ntacyo zibabwiye. Ubwo wenda bazabyicuza kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *