Fri. Sep 20th, 2024

(VIDEO) Tariki ya 26 Mutarama mu kagari ka Sabagire umurenge wa Kigabiro, umugore witwa Umurerwa yahengereye umugabo we Theobald Nyirurugo aryamye amumenaho amazi ashyushye (bari bagiye kwarikisha ubugari).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Egide Hagirimfura avuga ko uyu mugore n’umugabo we bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane gusa ngo umugore ni we wakundaga kuregera ubuyobozi.

Abaturage bo muri Sibagire babwiye Umuseke ko umugore wa Nyirurugo yamuhengereye aryamye amumenaho amazi ashyushye [amarike] mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama.

Ngo abana bumvise Se atatse baratabaza, abaturanyi bamujyana ku bitaro bya Rwamagana ngo yitabweho.

Hagirimfura uyobora Umurenge wa Kigabiro avuga ko aba bombi (Nyirurugo na Umurerwa) bakundaga kuzana ibirego ko umwe yabangamiye mugenzi we ariko ngo akenshi umugore ni we waregaga umugabo.

Ati “ Bahoraga baturegera, uyu munsi hakaza umugabo, ejo hakaza umugore… ariko akenshi umugore ni we waregaga.”

Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwageze n’aho bubagira inama yo gutandukana ariko ntibayikurikiza.

Ngo buri gihe uko buri wese yazaga kurega yavugaga ko ahohoterwa na mugenzi we.

Egide Hagirimfura asaba abatuye Umurenge wa Kigabiro kubana n’abo bashakane mu mahoro, bakihanganirana ariko hagira uwumva ko atagishoboye kwihangana akaba yakurikiza inzira ziteganywa n’amategeko zo gutandukana.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwabwiye Umuseke ko Umurerwa afungiye kuri station ya RIB y’Umurenge wa Kigabiro ubu akaba yarakorewe dosiye.

Marie Michelle Umuhoza uvugira RIB ku rwego rw’igihugu avuga ko umugabo wa Umurerwa yajyanywe kwa muganga, akaba ari kwitabwaho.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana bwabwiye Umuseke ko bwakiriye uriya murwayi, Theobald Nyirurugo, akekwaho gusukwaho amazi aseruye. Ubu ngo ari koroherwa.

Nyirurugo asanzwe atuye mu kagari ka Sibagire, Umurenge wa Kigabiro
Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere turindwi tw’Intara y’i Burasirazuba

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *