Fri. Sep 20th, 2024

Mu nama yabereye muri Congo Brazzaville yiga kuri Libya, imaze kuba igihugu cyayogojwe n’intambara z’imitwe itandukanye nyuma y’urupfu rwa Col Muammar Gaddafi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rudashyigikiye abivanga mu bihugu bya kiriya gihugu.

Amb. Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Habyarimana Jean Baptiste bari muri iriya nama

Kuri Twitter ndetse no kuri Facebook ye, Nduhungirehe yanditse ati “Twitabiriye inama ya 8 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ivuga kuri Libya, yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo.”

Ubutumwa bwe bukomeza bugira buti “Ndashima uruhare rukomeye rwa AU (African Union), mu gushyigikira ibiganiro hagati y’abaturage ba Libya, no gusaba ko ababyivangamo baturutse hanze birekeraho.”

Umuseke wavuganye na Minisitiri Nduhungirehe binyuze mu ikoranabuhanga, atubwira ko ubutumwa yanditse buhagije nta kindi yaburenzaho.

Iyi nama ivuga kuri Libya yatangiye kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama i Brazzaville, igamije kugira ngo Africa yumvikanishe ijwi ryayo no kugaragaza ibyo Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ukora ku bibazo biri muri Libya.

Mbere gato y’iyi nama habaye indi mpuzamahanga i Berlin, mu Budage na yo yiga kuri Libya, nyuma hazaba n’inama ya 33 y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa izabera i Addis Ababa, na yo ishobora kuzavuga ku muti urambye ku kibazo k’intambara ziri muri Libya.

Inama y’i Brazzaville irimo impande zinyuranye zifite uruhare ruziguye n’urutaziguye mu bibera muri Libya, hari Abakuru b’Ibigu na Guverinoma bari muri Komite ya AU, abahagarariye ibihugu bya Africa biri mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi, abo mu bihugu by’Akarere ka Sahel igihugu cya Libya giherereyemo, na bamwe mu bahagarariye ibihugu bikize ku Isi binafite ubushake bwo kurangiza iki kibazo, birimo Ubudage, Uburusiya, Ubufaransa, Ubutaliyani n’Umuryango w’Abibumbye, UN.

Hari kandi n’abashyigikiye buri ruhande mu zihanganye zishobora gutuma Libya icikamo ibice.

Libya yabaye isibaniro ry’abarwanyi b’imbere mu gihugu n’abacanshuro.

Inyeshyamba ziyobowe na Gen Khalifa Haftar ushyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange by’i Burayi, ziamaze kwigarurira igice kinini k’igihugu, zihanganye n’imitwe y’ingabo zishyigikiye Leta yemewe na UN ikorera i Tripoli, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Fayez al-Serraj.

Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ushyigikiye ko Libya ibibazo byayo bikemukira mu biganiro hagati abayituye, ndetse nyuma hakajyaho ubutegetsi binyuze mu matora.

Iki gihugu nyuma y’urupfu rwa Col. Muammar Gaddafi wakiyoboye kuva mu 1969 kugeza muri 2011 ubwo yicwaga.

Perezida Denis Sassou Nguesso ni we watumije iyi nama y’i Brazzaville

UMUSEKE.RW

By admin

15 thoughts on “U Rwanda rwagaragaje uruhande ruhagazemo ku kibazo cya Libya”
  1. Ariko ntabwo ari Libya gusa.Isi yose yuzuyemo intambara:Irak,Syria,Yemen,Sudan,Mali,Burkina Faso,Tchad,etc…Kandi niko byahoze kuva na kera.KADAFI nawe akiriho,yateje intambara zitabarika kandi yishe abantu batabarika.Muribuka ategeka ko bica imfungwa zari zuzuye gereza y’abantu batavugaga rumwe nawe.Ikindi kandi,ibihugu byinshi birimo gucura intwaro zikomeye cyane.

    1. L’Afrique est morte vivante.AU is is a dead living creature.Nimwisabire imfashanyo z’abazungu ahasigare mwicecekere.Ikibazo nuko n’izo mfashanyo baduha ziribwa n’abantu bake bo mu kazu kanyu.

  2. Aho uRwanda rwaba ruhagaze cyangwa ikindi gihugu cyose cya Afrika ntacyo byahindura ku biri kubera muri Libiya. Nonse murumva ngo ONU ishyigikiye Leta hanyuma inyeshyamba zigashyigikirwa n’ibihugu by’ibihangange ku isi, AU nayo itibereyeho yabikoraho iki? Nimwifotoze muvuge n’ama discours yuzuy’ubukana, ubuhangange na termes zihambaye ubundi mutahe ntacyo AU yishe ntan’icyo ikijije ku byerekey’umutekano wa Afrika wabay’agateranzamba.

  3. Too late!!!!!! Where were AU When France and UK invaded Libya and killed President Khadafi! All Africans decided to close their mounths and now Libya is like a training wing of big powers and you are starting talking, you are just eating Africans money ngo murajya mu manama atazagira icyo yumvikanisha.
    Mwige ku nzige zamaze east Africa nibyo mwapfa gushobora iki kibazo kirabarenze mukirekere Westerns and China/Russia.

  4. uwishe KADAFI niwe ugiteza intambara igihe cyose agishaka ubutunzi bwa LIBIYA hazahora intambara, ariko buriya UBURUSITA n’Abandi basocialiste babishatse intambara yahagarara, hari ibihugu bitsetsa nimwibuke position ya bimwe mubihugu by’afurika mugihe kadafi yari mumazi abira? ariko buriya afurika koko imeze nk’urugo rurimo inzara rurimo abana benshi ntarukundo,ntakuri ubashaka abagira uko ashaka ,nemera kiliziya gatorika iti: ni amayobera y’ukwemera.

    1. Ibyo bihugu ni 2. Ntabwo mbivuga nzabivumba.Bamwe bahisemo kwicecekera ariko hari nabagiye kwisonga bamagana ibiri gukorerwa Libiya, Musevenni na Jacob Zuma ntibagiwe n’abaperezida bo munsi y’ubutayu berekanaga ingaruka kuribyo bihugu igihe muri Libiya ubutegetsi buvuyeho mu ntambara ubu nibyo biri kuba rero.

  5. Ikiyumviro cya Nduhungirehe gihindutse icy’u Rwanda n’abanyarwanda bose!! Mwadufashe amatwi pee!!

  6. Muri iki kibazo twahagaze nabi rugikubita. Dushyigikira ba Mpatsibihugu bashakaga kwica Kadhafi, kugeza bamwivuganye. Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.

  7. Ambasaderi Nduhungirehe sinzi niba yemera neza ibyo nawe avuga kuri Libya, iriya ntambara yatejwe na mpatsebihugu kandi hari ibihugu by’Afurika byashyigikiye iyo ntambara. ntabwo washyigikira isenyuka ry’ahantu maze ngo nibirangira uze kuvugango ushyigikiyeko haboneka amahoro, uba utekerezako ubeshya abakumva nyamara bo baba baguhema kuko ntawutwika inzu ngo uhishe umwotsi.

      1. Muhore murorere. Libiya yasambuwe ku manywa y’ihangu. Abanyafurika benshi b’abategetsi bararuciye bararumira Kadafi nta gihugu na kimwe cy’Afurika atari yarateye inkunga. Rwose nubwo umuntu yaba ari mubi ariko twakwibuka ko hari uruhande rw’ibyiza yakoze nyuma tukicara tukareba icyo twamukorera ubuzima bugakomeza. Ntabwo intambara ishobora kuba igisubizo. AU ikwiye kurungika yo ingabo zikarengera abasivili ariko bizayigora bitewe n’abafite inyungu za politiki muri iyi ntambara. Mujye mureba niba mufite amaso mazima, abashoza intambara ni nabo bahora mu nama z’urudaca ngo barashakira isi amahoro. Nta mahoro y’umunyabyaha ni ko Uwiteka avuga. Umuntu wese uvutsa undi ubuzima ntazabura kubibazwa ku munsi w’amateka yegereje kuko twese turi munsi y’ububasha n’ubushobozi bw’Uwaturemye ariwe Uwiteka Nyiringabo.

  8. Algeria nayo ngo igiye gutumiza inama yiga ku kibazo cya Libiya.Ese kuki ititabiriye iyo nama ya Sassou ngwesso? Ariko ndabyumva umuntu uri ku butegetsi kuva 1978 urumva hari igitekerezo yakungura abandi kandi nawe ubwe ataragize icyo yiyungura?

  9. Iyo muhagarara mbere hose nkuko bariya ba Presidents 2 bahagaze mu gihe Lybia yarimo gusenywa n’ibihugu by’Iburayi na Amerika ntabwo Lybia iba yarabaye kuriya . Ariko uko mwabyitwayemo birazwi , none murajya kwifotoza ngo AU !

  10. ubumwe bw’ abanyafurika butagaragaye mu kurenganura KADAFI warenganaga amanywa ava, ubu niho bahagurutse mu kuvugira Libya? Ibi se basi barasigira bamwe isomo? ngo twizere ko noneho Abanyafrica nabo babonye ko bakoze amakosa yo kudatabara uri mu kaga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *