Umwana witwa Bonfils Ineza wabanaga na Nyina mu mudugudu wa Musezero, Akagari ka Muremure, mu murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo yapfuye kuri uyu wa Kane taliki 30, Mutarama, 2020 azize inzoga yitwa Nguvu bivugwa ko yahawe n’abantu babiri barimo Munyaneza w’imyaka 27 na Simbankabo w’imyaka 19 y’amavuko.
Hari amakuru avuga ko Nyina w’uriya mwana yari yagiye ku kazi n’uko ngo atashye mu masaha y’igicamunsi ahura na Munyaneza ateruye Ineza, amubajije icyo yabaye amubwira ko yanyweye inzoga, akaba yari amujyanye iwe ngo amuhe amata anamwuhagire kugira ngo ‘agarure ubuyanja.’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Jeanne Nibagwire yabwiye Umuseke ko ayo makuru ariyo ko umwana yahawe inzoga taliki 29, Mutarama, 2020 aza gupfa taliki 30, Mutarama, 2020.
Nibagwire avuga ko uriya mwana yapfuye ejo Nyina ari kumwoza ngo amujyane kwa muganga kuko atahumekaga neza.
Ati: “Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko uriya mwana yahawe inzoga n’abagabo babiri, apfa ejo Nyina ari kumwoza ngo amujyane kwa muganga nyuma yo kubona ko ari guhumeka nabi.”
Jeanne Nibagwire avuga ko abavugwaho guha uriya mwana inzoga ubu bafungiye kuri station ya RIB ku murenge wa Nduba.
Kimwe mu byo bakurikiranyweho ni uguha umwana inzoga kandi bitemewe.
Asaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi ahubwo bakitabira umurimo kuko ari wo ubahesha agaciro.
Yamaganye abaha abana inzoga kuko ari igikorwa gihanwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi nawe yemeje ariya makuru avuga ko byaba bikiri kare kwemeza niba yishwe n’iriya nzoga ariko ko uko byaba bimeze kose , bidakwie ko umwana ahabwa ibisindisha.
Ati: “Umuntu wese uha umwana ibisindisha, itabi, ndetse umutuma kubigura cyangwa kubicuruza amenye ko ari icyaha gihanwa n,amategeko y’u Rwanda.”
Asaba abaturage gukora bya hafi bakarengera umwana, ubonye abamuha ibisindisha akabamagana.
Umurambo wa Ineza wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.
Mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’iminsi itanu inzoga zimaze kwica byibura abantu batanu.
Mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe inzoga bita Kibamba imaze kwica abantu bane, uwa gatanu ejo byavugwaga ko amerewe nabi mu bitaro bya Faysal.
Bonfils Ineza abaye uwa gatanu inzoga yitwa NGUVU yishe.
Izi nzoga zombi zifite alcohol igera kuri 40%.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Abobantu bahanywe byintangarugera,kko ubwo nubugome bukabije
Izo nzoga nimbi nanjy nazinyweho ariko ibyo nzankoreye narabibonye niyo mpamvu abo bantu bakwiye guhanwa kuk birengajije k no kunzonga haba handitseho ? koko ndihanganisha umuryango wabuze umwana wabo imana imuhe iruhuko ridashira
Aba bantu si abarozi babi koko? ibintu by’ibigabo gutya?