Sun. Nov 10th, 2024

Nyuma y’icyorezo cya Virus yitwa Novel Coronavirus gihangayikishije Isi yose, mu kiganiro n’Abanyamakuru Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko bitaraba ngombwa gucyura Abanyarwanda kandi ko babakurikiranira hafi umunsi ku wundi imibereho yabo ku bufatanye na Leta y’Ubushinwa na Ambasade y’u Rwanda iriyo. 

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba aha ikiganiro abanyamakuru kuri Coronavirus

Dr Diane Gashumba yari kumwe n’abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro bagiranye n’Abanyamakuru bagaragaza uko u Rwanda rwiteguye guhangana no gukumira Novel Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubukana bw’ikwirakwiza ry’iyi virus buri kugabanuka.

Kubera uko bimeze, Min. Dr. Gashumba avuga ko bitari ngombwa cyane guhita bacyura Abanyarwanda baba mu Bushinwa, ahubwo ngo bakurikiranira hafi imibereho yabo umunsi ku wundi.

Yemeza ko u Rwanda rufite ikizere ko u Bushinwa buzahagarika ikwirakwira rya coronavirus, ibintu bigasubira mu buryo.

Dr Diane Gashumba avuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira ko virus yinjira binyuze mu gusuzuma abinjira banyuze ku kibuga k’indege.

Ati “Ubu u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gupima abinjira ku kibuga k’indege kugira ngo hatagira uyinjiza. Abaturage bumve ko coronavirus itaragera mu Rwanda, bumve ko batekanye.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, Urugeni Bakuramutsa avuga ko kuba RwandAir  yahagaritse ingendo zerekeza n’iziva mu Bushinwa ari iby’igihe gito kuko hari ikizere ko iriya coronavirus izaba yarahagaritswe.

Kugeza ubu ngo iriya virus ihitana abantu bangana na 2% by’abo yafashe. Abantu bagera kuri 213 bamaze guhitanwa na yo mu bihugu 23 yagezemo.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza umuco w’isuku, bagakaraba intoki, bakirinda gukora aho babonye hose cyangwa kwimyiza intoki, kandi bakitabira kwivuza.

Iyi Minisiteri  kandi ivuga ko muri miliyari 300 Frw ihabwa y’ingengo y’imari, harimo n’agenewe ubutabazi igihe cyose hakwaduka icyorezo k’indwara.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Imibereho y’Abanyarwanda bari China ikurikiranirwa hafi – Dr. Gashumba”
  1. Leta yagiz’imbabazi igacyura bariya bantu koko? Uretse n’indwara, n’inzara ubwayo irabiyicira kuko Leta y’ubushinwa niyo irimo kugaburira abantu kuko batemerewe gukora movement. Gutanga abantu miriyoni 11 si ikintu cyoroshye, kandi birumvikana barimo guhera ku baturage babo, abimukira bakaza nyuma. Ibindi bihugu byacyuye abaturage babyo, ariko twe kuber’ubugugu nta gihugu na kimwe cya Afrika gishaka gutabara ndetse n’ama ambassade yose y’abanyafrika mu bushinwa nta n’imwe icyakira terefone yo mu gihugu hagati kuko iba iziko ari ubutabazi abantu bayishakira. Abanyamerika barimo kwaka abaturage babo amadorari 1000 ngo bababacyure, Australie 700, ubufaransa, ubudage n’ubwongereza bo barimo kubacyura kuri charge za Leta ntacyo bazishyuzwa. Natwe nimubacyure wenda ku ideni cyangwa mubishyuze ariko babone bava muri kariya kaga. Arega iyi ndwara ikomeye kurusha uko twe tubyumva kuko babanje kuyihisha n’abantu benshi barabifungirwa kuko bariya bakoministe badashaka kugaragara nabi hanze y’igihugu. Dictature na autoritatisme si ikintu ariko iyo bigeze mu bushinwa bisya bitanzitse.

  2. Rwose ba nyakubahwa mutubabarire mucyure abana kuko babayeho nabi pe. abashobora kuzabona ubufasha ni abari mu bigo byamashuri ariko hari nababa hanze yibigo. supermarket nyinshi zirafunze ntawe ubitaho bashobora kwicwa ninzara. mutubabari mudufashe abana bacu batahe.

  3. Nyakubahwa Minister muzi gute ko icyorezo kizarangira vuba ? Ahubwo mwavuga ko nta bushobozi dufite bwo kuba twabashyira muri quarantaine bakwitabwaho . Kuko ibindi bihugu biri gucyura ababo suko ari byo bitareba kure.

  4. Ukuri nuko igihugu cyacu nta bushobozi gifite, nta moyens nta logistique y’uburyo rapatriement yakorwa. Na ambassade murabona ko ititaba, Rwandair yahagaritse kujyayo … Muri make abariyo ni ukwirwanaho !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *