Abamotari bakorera mu mugi wa Kibungo mu karere ka Ngoma bavuga ko batumva ukuntu bishyuzwa amafaranga ya parking kandi nta n’imwe irangwa muri uriya mugi.
Kuva ahitwa rond-point hafi ya Stade ya Ngoma kugera ahitwa i Musamvu, ni mu gice cy’umugi wa Kibungo ariko nta na hamwe hubatse z’abamotari uretse parking nto yubatse mu mugi rwagati.
Abamotari bakorera muri uriya mugi, bavuga ko iyo imvura iguye bose bajya kugama imbere y’amaduka ariko buri kwezi bakaba bishyura 3 000 Frw ya parking.
Umwe mu bamotari ati “Aho duparika hose hano mu mugi batwandikira ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000Frw) kandi nta prking ihari, Ngali na yo yaza ikaguca ibihumbi bitatu (3 000Frw) bya buri kwezi ya parking ukibaza icyo aya mafaranga tuyatangira ukakibura.”
Undi we avuga ko uretse kuba aya mafaranga ya parking batanga ku kwezi ari na menshi ariko nibura n’iyo bayatanga ariko bakabubakira aho bazajya bugama imvura.
Ati “Iyaba twanayatangaga ariko n’izo parking zihari, aho duparitse hitwa ko ari parking umupolisi araza akadufata akatwandikirwa 25 000Frw.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko parking zizubakwa mu gihe hazaba harimo gukorwa umuhanda wa kaburimbo uva Ngoma ujya i Bugesera.
Ati “Ariko ubu turaza kuvugana na polisi ndetse na Ngali turebe ukuntu twabahuza turebe imyanzuro yavamo ifasha buri wese bitewe n’akazi akora.”
Bimwe mu bikorwa byo muri uyu mugi wa Ngoma biracyagaragara nk’ibiri hasi ugereranyije n’iterambere ry’indi migi iri kuzamuka. Ni umugi ubarizwa Hotel imwe.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW