Wed. Sep 18th, 2024

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cya Heineken, rwatangije poromosiyo igamije gufasha abantu kuruhuka mu mutwe no gukomeza kuryoherwa n’iki kinyobwa birushijeho.

Ni poromosiyo yiswe ‘HeinekenGetAway’. Umuntu agura Heineken esheshatu ku giciro cy’eshanu. Ni ukuvuga ngo niba ubusanzwe Heineken imwe igura 800 Frw esheshatu zikaba ari 4800 Frw, ubu kubera iyi poromosiyo umuntu yemerewe kugura esheshatu ku 4000 Frw.

Yatangijwe nyuma y’aho ibikorwa byinshi birimo utubari, restaurant n’ibindi bitandukanye byongeye gufungurwa.

Irebe Umusangwa ushinzwe kumenyekanisha Heineken muri Bralirwa, yavuze  ko batekereje iki gikorwa kugira ngo bongere bibutse abantu icyanga cy’iki kinyobwa gikunze kunyobwa n’abiyubashye.

Ati “Akenshi dukunda gukora ibintu bya Heineken byinshi. Nyuma y’aho utubari dufunguye ndetse n’ibindi bintu bitandukanye bikaba biri gukora twatekereje ikintu twakora cyakongera kwibutsa abantu iki kinyobwa. Ubu turi gukorana na restaurant, alimentation ndetse n’utubari. Turi gukorana n’ahantu hihagazeho twavuga nka Choma’d, Pili Pili, Simba na Riders.”

Kugira ngo umuntu yinjire muri iyi poromosiyo yifashisha urubuga rwa Heineken https://heinekengetaway.rw/  cyangwa ukajya ku tubari cyangwa restaurant zirimo iyi poromosiyo, ukifashisha QR Code ugashyiramo inyemezabwishyu waguriyeho inzoga, amazina yawe n’ibindi bikuranga ubundi ukinjira muri poromosiyo.

Iyi proromosiyo yatangiye mu cyumweru gishize icyo gihe abarimo ibyamamare nka Dj Pius n’abandi barimo Keza uzwi ku mbuga nkoranyambaga nibwo bajyanywe ku ruganda rwa Bralirwa berekwa uburyo Heineken ikorwamo.

Bari bahawe imodoka nziza yo kugendamo bishyuriwe, bemerewe kunywa Heineken, ndetse nk’uko bizagenda no ku bandi bazakurikiraho bakorewe ibirori kuri hoteli ndetse bakina imikino itandukanye barangije barataha.

Iyi promosiyo yatangiye mu Cyumweru gishize, izasozwa mu Ukuboza uyu mwaka. Ubu hamaze guhembwa abantu babiri. Umuntu agira amahirwe uko agura inzoga za Heineken nyinshi.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *