Mon. Jun 29th, 2026

Enock Uwizeye uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara yahuriye na Ashton Hall muri Ghana.

Ni igikorwa cyabaye ku itariki 28 Kamena 2026 aho Kagarara yafashe indege n’umugabo witwa Assouman ushinzwe kumwitaho ‘Manager’ bagiye muri Ghana, igihugu Ashton Hall yatangiriyemo urugendo rw’uruhererekane rwo gusura ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika.

Bageze muri Ghana, ku kibuga cy’indege bahura n’ikipe iherekeje Ashton Hall bahita bahiganwa mu gukora Pompage. Ashton Hall yasabye ko babara izo bakora bakareba uri burushe undi.

Kagarara na Ashton Hall bahuriye muri Ghana

Bitewe n’uko Kagarara yiteguye bihagije, bageze kuri Pompage 70 Ashton Hall arananirwa, ararekera mu gihe Kagarara wabonaga ko agifite imyuka yo gufatiraho ataruka. Bavuye ku kibuga cy’indege bajya guhura n’abandi bakora imyitozo ngororamubiri.

Biteganyijwe ko Ashton Hall azagera mu Rwanda agasura ibice bitandukanye ku cyifuzo cya Kagarara wabimusabiye ku mbuga nkoranyambaga.

Ashton Hall ni umunyamerika wahiriwe no gukora imyitozo ngororamubiri akerekana ibyo akora byose akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *