Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Ibi ni ibyemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ko Shema Fabrice yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026.
Amakuru y’ifungwa rya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatangiye kuvugwa na bamwe mu banyamakuru bazwi mu mikino, ariko nta rwego na rumwe rwari rwayemeje
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko Shema Fabrice yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.
RIB ivuga ko Shema Fabrice afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro i Kigali, mu gihe iperereza rikomeje ku bindi byaha bifitanye isano n’icyo
akurikiranyweho.

