Uruganda Afritank Aquasan Ltd rukora ibikoresho byifashishwa mu gutwara no kubika amazi rwiyemeje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza Noheli n’Ubunani rubaganyiriza ibiciro ku bigega byarwo bizi nwka ‘Afritank’.
Uru ruganda rukorera mu Rwanda kuva muri Gicurasi 2003, rukora ibikoresho bitandukanye birimo ibitembo n’ibigega bya pulasitike bikoreshwa mu kubika amazi yaba mu ngo, mu bigo by’amashuri, amahoteli n’ahandi hari inyubako zakira abantu benshi.
Ubuyobozi bwa Aquasan butangaza ko mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gutunga ibi bigega ku giciro gito, bwashyizeho igabanyirizwa ry’ibiciro mu bukangurambaga bwiswe ‘Afritank Christmas Bonanza’ buzarangira ku wa 31 Ukuboza 2021.
Ni ukuvuga ko kuva muri iyi minsi kuzageza ku wa 31 Ukuboza, ibiciro byagabanyijwe uhereye ku kigega cya litiro ibihumbi 10 cyaguraga ibihumbi 720 Frw cyashyizwe ku bihumbi 680 Frw.
Ikigega cya itiro 5000 cyashyizwe ku bihumbi 280 Frw kivuye ku gaciro k’ibihumbi 320. Ikindi kigega cyagabanyirijwe ibiciro ni icya litiro 3000 kiri kugurishwa ibihumbi 200 Frw kivuye ku bihumbi 220 Frw n’icya litiro 2000 kiri kugura ibihumbi 115 Frw kivuye ku bihumbi 130 Frw.
Ikigega cya litiro 1000 cyo cyavuye ku bihumbi 95 Frw gishyirwa ku bihumbi 85 Frw.
Ubuyobozi bwa Afritank Aquasan Ltd buvuga ko abatuye hanze y’Umujyi wa Kigali bo kuri iki giciro hiyongeraho 10 000Frw byo kukigutwaza.
Uruganda rwa Aquasan rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ndetse rukaba rufite abaruhagarariye hirya no hino mu gihugu.
Uretse gufasha abantu kubika amazi ariko Afritank Aquasan Ltd , kuva mu 2010 yatangiye gukora impombo z’amazi yo kuhira imirima.