Thu. Sep 19th, 2024

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi abashya aho Dr Ernest Nsabimana wari usanzwe ari umuyobozi wa RURA yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbura Amb Gatete Claver wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni.

Kuri uyu wa Mbere,nibwo Itangazo riturutse muri Primature ryemeje ko Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi mu buryo bukurikira:

Dr. Ernest Nsabimana: Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Eng. Patricia Uwase: Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
Amb. Claver Gatete: Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York

Dr Ernest Nsabimana yaherukaga kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA,mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Dr Ernest Nsabimana yashyizwe kuri uwo mwanya yari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

Amb.Gatete Claver yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018 akuwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Amb. Gatete Claver yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye
ng. Patricia Uwase yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *