Wed. Sep 18th, 2024

Chorale de Kigali ku bufatanye n’ishyirahamwe Nyafurika rigamije guteza imbere muzika ya Korali muri Afrika ( African Choral and Gospel Championship ACGC), yabageguriye iserukiramuco ry’indirimbo ,rikaba rizaba guhuera ku wa 23 kugeza 28 Werurwe 2022.

Iri serukiramuco rikaba rizabera mu Mujyi wa Kigali muri Salle y’Intare Arena i Rusororo no mu gice cyizwa nka Car free zone hagati mu Mujyi ‘ Imbuga City Walk. Iri serukiramuco rizabera kandi no mu Mujyi wa Musanze.

Amakorali azitabira iri serukiramuco akaba abarirwa muri 15, arimo akomeye yo muri Ghana nka The Harmonious Chorale , ayo muri Nigeria ndetse n”amwe yo mu Rwanda akomeye.

Iri serukiramuco rikaba rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, rikaba rizarangwa n’indirimbo z’amakorali azaryatibira, ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’amarushanwa yo kuririmba. Rizarangwa kandi n’ibiganiro nyunguranabitekerezo mu bijyanye n’umuziki.

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali butangaza kandi ko Ku itariki ya 24  Werurwe 2022 aribwo hazaba igitaramo cyo gutangiza iri serukiramuco nyirizina, kikazabera mu Ntare Arena guhera sa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Ku itariki ya ya 25 Werurwe 2022 iki gitaramo kikazakomereza mu Mbuga Ngari City Walk ( Kigali Car Free Zone) guhera sa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Iri serukiramuco kandi rizabera no mu Ntara y’Amajyarugu mu Mujyi wa Musanze ku itariki ya 26 Werurwe 2022. Ibirori byo gusoza iri serukiramuco  bikazaba ku itariki ya 27 Werurwe 2022 guhera sa kumi n’ebyiri z’umugoroba   mu Ntare Arena ari naho hazatangirwamo ibihembo ku makorari yatsinze iri rushanwa.

Chorale de Kigali mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane n’ibyiciro byose ivuga ko ihishiye abantu  ibyishimo byinshi muri iri Serukiramuco bityo ikaba ibarararikiye ku ryitabira.

 

Chorale de Kigali bimwe mu bitaramo byayo ikora
Ibitaramo bya Chorale de Kigali byitabirwa n’abantu benshi.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo i tiki isanzwe ikaba igura ibihumbi icumi (10,000 Frw) , imyanya bita VIP ikazaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) ndetse hakazaba hari n’itike igura ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw) ku myanya bita VVIP.

Uburyo bwo kugura itike bukaba bworohejwe ubu ukaba wayigura mu buryo bw’ikorabuhanga ukanda * 735# ugakurikiza amabwiriza cyangwa ugaca kuri iyi link http://pmg.rw/

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *