Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara yo kubabara mu ngingo zitandukanye yitwa Yellow Fever cyangwa se Fièvre Jaune iherutse kugaragara muri Kenya, yatumye u Rwanda rukomeza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Yellow Fever ni indwara iterwa no kurumwa n’umubu, umuntu akaba atangira kugaragaza ibimenyetso mu minsi ibarirwa hagati y’itatu n’itandatu nyuma yo kurumwa na wa mubu ufite virusi.
Mu bimenyetso uwarwaye fièvre jaune/yellow fever agaragaza, hari uguhinda umuriro, kubabara ahantu hatandukanye nk’umutwe, umugongo no mu zindi ngingo.
Abantu bagera kuri 15% mu barwaye Yellow Fever bakurizamo kuva amaraso, kubura ubushobozi kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri zinanirwa gukora, ndetse hakaba n’abo iyo ndwara yica.
Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 rivuga ko muri iyi minsi hari Yellow Fever yoroheje yagaragaye mu gihugu cya Kenya, bituma u Rwanda rwibutsa abagenda mu gihugu n’abajya hanze amabwiriza yo kwikingiza no kwerekana uko bahagaze.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko n’ubwo mu Rwanda nta virusi ya fièvre jaune irahaboneka, bikwiye ko abagenzi bose bajya cyangwa bava mu bihugu iyo ndwara yigeze kubonekamo babanza kwikingiza, cyangwa kwerekana ikarita ijyanye n’igihe mu gihe umuntu yigeze kwikingiza.
Itangazo rya MINISANTE rivuga ko abantu bose bari mu Rwanda bifuza kujya mu bihugu byagaragayemo Yellow Fever bagomba kubanza kwikingiza iyo ndwara mu minsi 10 mbere y’uko bafata urugendo.
Kuza mu Rwanda umuntu avuye mu gihugu kitigeze kugaragaramo fièvre jaune ntibimusaba kubanza kwerekana ikarita y’uko yayikingije, ariko akurikiza amabwiriza y’igihugu akomokamo.
Kuza mu Rwanda umuntu avuye mu gihugu cyagaragayemo umurwayi/abarwayi ba fièvre jaune bimusaba kwerekana icyangombwa cy’uko yayikingije.
Umugenzi uvuye mu gihugu cyagaragayemo fièvre jaune cyangwa wahanyuze mu gihe kitararenga iminsi 24 yinjira mu Rwanda abanje kwerekana ikarita y’uko yikingije yongererewe igihe hamwe no kwerekana ko ibipimo by’ubushyuhe bw’umubiri we bitarenze degree Celcius 38.5.
Asabwa kandi kwiyemeza kuzajya amenyesha inzego zishinzwe ubuzima akimara kwibonaho ikimenyetso icyo ari cyo cyose kiranga Yellow Fever, mu gihe atararenza iminsi itandatu ari mu Gihugu.
Itangazo rya MINISANTE kandi risaba umugenzi wese ugeze mu Gihugu ugaragaje igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri we bungana cyangwa burenze degree Celcius 38.5, ko agomba kwemera kubanza gushyirwa mu kato kugira ngo abanze asuzumwe ko adafite fièvre jaune.
Umugenzi wese ufite ikarita yo kwikingiza fièvre jaune itarakwiza nibura iminsi 10 umuntu amaze yikingije, abanza gushyirwa mu kato kugeza ubwo icyo gihe kizagerera.
Umugenzi wese uvuye mu gihugu cyavuzwemo Fièvre Jaune kitagira gahunda yo gukingira iyo ndwara no kubitangira ibyangombwa, azakingirwa akigera mu Rwanda.
Ibihugu kugeza ubu OMS yashyize ku rutonde rw’ibishobora kwanduza Yellow Fever ni Angola, Benin, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Côte d’Ivoire, Congo Kinshasa, Equatorial Guinea, Ethiopia, Gabon.
Hari na Gambia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Kenya, Liberia, Mali, Mauritania, Niger, Nigeria, Senegal, Sierra Leone, Sudani y’Epfo, Sudan, Togo, Uganda, Argentine, Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, French Guiana, Guyana, Panama, Paraguay, Peru, Suriname, Trinidad and Tobago na Venezuela.
Ku bifuza gukingirwa Yellow Fever mu Rwanda cyangwa kongeresha igihe cy’ikarita bahawe, bagana Ishami ry’Ikigo RBC rikorera i Gikondo hafi ya MAGERWA, babanje kwishyura ku Irembo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 (ku bakingirwa gusa).
Urukingo rwa Yellow Fever/Fièvre Jaune rutangwa inshuro imwe gusa ku muntu, akaba ngo atazakenera urwo gushimangira.