Abakinnyi ba Arsenal FC bafashe mu mugongo Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko iterambere igihugu kimaze kugeraho rigaragaza uko rutigeze ruheranwa n’amateka mabi rwanyuzemo.
Ubutumwa bwa Arsenal FC buvuga ko mu myaka 28 ishize, u Rwanda rutigeze ruheranwa n’amateka mabi ashaririye rwanyuzemo ahubwo rwateye imbere.
Abakinnyi batatu ba Arsenal ni bo bagaragaye mu mashusho yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka. Barimo kapiteni w’iyi kipe, Alexandre Lacazette n’Abongereza babiri Rob Holding na Eddie Nketiah.
‘Kwibuka’ means to ‘remember’.
We stand together with Rwanda to mark the 28th commemoration of the genocide against the Tutsi.
Remember. Unite. Renew.#Kwibuka28 pic.twitter.com/jvUZ66fOYl
— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2022
Arsenal imaze imyaka ine ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga cya Emirates no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, rukabasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.