Fri. Sep 20th, 2024

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke ifatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abagabo 2 bakurikiranweho kwangiza bakanagurisha ibikorwaremezo by’amashanyarazi, birimo Insinga z’amashanyarazi, kashi pawa, fusible n’ ibindi bitandukanye.

Abafashwe ni Sibomana Edmond, na Iradukunda Valentin bafatiwe mu mudugudu wa Kanyamukenke, akagali ka Mutunda, Umurenge wa Cyabingo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru; yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ” Aba bafashwe; baje mu kagali ka Mutunda babeshya abaturage ko ari abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu (REG) ngo bakaba bari baje gukora ibyuma by’amashanyarazi byangiritse, abaturage babitegereje babakekamo abajura niko guhamagara Polisi bavuga ko babonye abantu bikekwa ko ari abajura. Polisi yahise itabara ihageze isanga atari abakozi ba REG ihita ibafata, babasangana ibikoresho bakoresha bakata Insinga z’amashanyarazi, ndetse na Kashi Pawa 3, Insinga z’amashanyarazi zifite metero 10, n’ibindi bitandukanye bari bamaze kwiba bahita bafungwa.”

SP Ndayisenga yashimiye abaturage bagize amakenga bagatanga amakuru bariya bagizi ba nabi bagafatwa.

Yakomeje agira inama abaturage gufata neza ibikorwa remezo baba bahawe cyane cyane amashanyarazi kuko abafasha mu bikorwa by’iterambere no kurwanya abajura bitwikira umwijima kugira ngo bibe.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyabingo, kugira ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri. imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *