Sat. Sep 21st, 2024

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga igitangazamakuru BTN TV yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.

AMAKURU MEDIA ku makuru twabashije kumenya aturutse ku bo bakoranaga nuko uyu munyamakuru yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari maze arwariye mu bitaro bya Kibagabaga.

Yagize ati” Ndumva ntabona uko mbisobanura kuko nanjye sindabyiyumvisha ukuntu apfuye kuko nabonaga ari umuntu ufite imbaraga, byandenze pe kandi ndababaye”

Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1.

Mu 2020 Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y’Umupira w’Amaguru Intwari FC yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Imana imwakire mu bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *