Fri. Sep 20th, 2024

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya Magendu n’ibindi byaha mu Karere ka Rubavu, ryafashe abantu batatu  bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu nyuma yo gufatanwa imodoka yo mu bwoko bwa Fuso  ifite ibirango nomero 7644 AF19, yari itwaye amacupa 7200 y’ubwoko bw’amavuta butandukanye yangiza uruhu azwi nka mukorogo n’amacupa 9 ya Gaze, yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali ka Nengo, Umudugudu wa Gikarani.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutabazi Steven umushoferi wari utwaye iyi modoka, Twizerimana Olivier, na Rutabana Fiacre ari nawe nyir’amavuta.

SP Karekezi yavuze ko iyi modoka yari itwaye amavuta yangiza uruhu (mukorogo) yafashwe yinjiye mu Rwanda ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wahamagaye Polisi avuga ko hari imodoka yinjije mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu.

Yagize ati: “Polisi ikimara kumenya amakuru ko hari imodoka igiye kwinjira ku butaka bw’ u Rwanda itwaye magendu, Abapolisi bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo barayihagaritse, barebye  ibyo itwaye basanga ari amavuta yangiza uruhu (Mukorogo) amacupa 7200 avanze n’amacupa 9 ya Gaze. Iyi modoka yari irimo abagabo babiri; umushoferi n’umufasha we bahise batabwa muri yombi.”

SP Karekezi yongeyeho ko bakimara gufatwa, Rutabana Fiacre nyir’amavuta usanzwe atuye i Rubavu ariko akagira ububiko (stock) bw’amavuta, aho ayagurishiriza mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ari naho bari bayajyanye, yaje gufatwa nawe ubwo yari aje gusanganira ibicuruzwa bye.”

SP Karekezi yakanguriye abacuruzi kureka gucuruza aya mavuta kuko atemewe gukoreshwa mu Rwanda yibutsa n’abayakoresha kuyacikaho bitewe n’uko agira ingaruka ku buzima bw’abantu bayisiga, ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bayacuruza.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko rigena za Gasutamo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, mu ngingo yaryo ya 202, riteganya ko uwahamijwe icyaha cyo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa rwihishwa, ahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kitarenze imyaka itanu cyangwa igihano cy’ihazabu kingana na 50% by’agacio k’ibicuruzwa byakoreweho icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *