Sun. Nov 24th, 2024

Polisi y’u Rwanda yagaruje amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Kenya azwi ku izina ry’amashilingi ibihumbi 370 (hafi Frw 3,256,000), yari yibwe abenegihugu ba Kenya babiri ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera.

Amafaranga yose yafatanwe abagabo babiri bava inda imwe ari bo; Bitunguramye Jean Bosco ufite imyaka 31 y’amavuko, na murumuna we  witwa Urimubenshi w’imyaka 19, baje gutabwa muri yombi ku mugoroba mu kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika.

Abari bibwe aya mashilingi bakaba ari abashoferi bari batwaye amakamyo, berekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bariya bavandimwe bombi biyitaga abakozi bo muri bimwe mu biro by’ivunjisha bikorera ku mupaka.

Yagize ati:”Ku wa mbere, ahagana saa munani z’amanywa, abashoferi babiri b’amakamyo, bambutse Uganda binjira mu Rwanda bakaba barerekezaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nibwo bahaye Bitunguramye na murumuna we Urimubenshi, amashilingi ya Kenya ibihumbi 370 kugira ngo bayabavunjire mu madorali y’Amerika. Bari bazi ko aba bombi bakora mu biro by’ivunjisha nk’uko bari babibijeje.”

Nyamara, abo bavandimwe bombi nyuma yo kwakira amashilingi, binjiye muri bimwe mu biro by’ivunjisha aho ku mupaka, basohokera mu wundi muryango inyuma baburirwa irengero.

SP Ndayisenga yakomeje agira ati:”Ibikorwa byo kubashakisha byahise bitangira nyuma y’uko abibwe bamenyekanishije ubwo bujura. Hifashishijwe bamwe mu bakorera ku mupaka, Bitunguramye na Urimubenshi baje gufatwa ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bafatirwa mu ngo zabo ziherereye mu mudugudu wa Munyenkanda n’uwa Nyarutosho yo mu Kagari ka Kamanyana, mu murenge wa Cyanika, buri umwe asanganwa amashilingi ibihumbi 185 nyuma y’uko bari bamaze kuyagabana bakaringaniza.”

Bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Cyanika ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

SP Ndayisenga yagiriye inama abaturage bashaka kuvunjisha amafaranga yabo kujya bigerera ku biro by’ivunjisha bakareka kwiringira gutuma abantu batazi.

Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora bakareka kwishora mu byaha bibakururira gufungwa bakamara igihe kirekire muri Gereza.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *