Sun. Nov 24th, 2024

 abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wo mu ngabo z’Ubwongereza – uzwi nka SAS – bahoze bari mu butumwa muri Afghanistan bakomeje kwica imfungwa n’abagabo batitwaje intwaro, mu buryo buteye amakenga.

Raporo nshya za gisirikare BBC yabonye zumvikanisha ko itsinda rimwe ryo muri uwo mutwe rishobora kuba ryarishe abantu 54 mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu butumwa bumwe bwamaze amezi atandatu.

BBC yabonye gihamya yumvikanisha ko uwahoze ari umukuru w’umutwe udasanzwe wo mu ngabo z’Ubwongereza yananiwe gutanga iyo gihamya ngo ayihe abakora iperereza ku bwicanyi.

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko abasirikare b’Ubwongereza “bakoranye ubutwari n’ubunyamwuga muri Afghanistan”.

Jenerali Sir Mark Carleton-Smith, wahoze akuriye umutwe wa SAS, yahawe amakuru kuri ubwo buvugwa ko ari ubwicanyi budakurikije amategeko, ariko ntiyatanga ibimenyetso ngo abihe itsinda rya polisi mu gisirikare (Royal Military Police, RMP), na nyuma yuko ryari ryatangiye iperereza ku bwicanyi ku itsinda ryo mu mutwe wa SAS.

Jenerali Sir Mark Carleton-Smith
Jenerali Sir Mark Carleton-Smith yari umukuru w’umutwe SAS ubwo polisi yo mu gisirikare yakoraga iperereza kuri uwo mutwe mu 2013
 

Jenerali Carleton-Smith, waje kuba umukuru w’ingabo z’Ubwongereza mbere yuko ava kuri uwo mwanya mu kwezi gushize, yanze kugira icyo atangaza kijyanye n’iyi nkuru.

Ishami rya BBC dukesha iyi nkuru  rikora inkuru z’icukumbura rya BBC Panorama, ryasesenguye amapaji abarirwa mu magana avuga ku bikorwa bya SAS, harimo na raporo zivuga ku bikorwa birenga icumi byo “kwica cyangwa gufata” byakozwe n’itsinda rimwe ryo mu mutwe wa SAS mu ntara ya Helmand yo mu majyepfo ya Afghanistan, mu mwaka wa 2010 no mu 2011.

Abantu bakoze muri iryo tsinda ryo muri SAS muri ubwo butumwa babwiye BBC ko babonye abasirikare bo muri SAS mu bitero byabo bya nijoro bica abantu batitwaje intwaro.

Banavuze ko babonye abasirikare bakoresha ibyo bita “guta intwaro” – aho imbunda zo mu bwoko kwa AK 47 zasizwe aho byabereye nk’uburyo bwo gusobanura impamvu yatumye umuntu utitwaje intwaro yicwa.

Abasirikare barimo kugenda ari nijoro
Abantu benshi bakoze muri uwo mutwe udasanzwe wo mu ngabo z’Ubwongereza bavuze ko amatsinda y’uyu mutwe wa SAS yabaga arimo kurushanwa kwica abantu benshi, kandi ko itsinda ryagenzuwe na BBC ku bw’iri perereza, ryo ryari ririmo kugerageza kugera ku mubare munini cyane w’abo ryishe kurusha abishwe n’itsinda ryari rimaze gusimbura muri ubwo butumwa.

Ubutumwa bwa emails bw’imbere muri iryo tsinda bugaragaza ko abasirikare bo ku rwego rwo hejuru cyane mu mutwe udasanzwe w’ingabo z’Ubwongereza bari babizi ko hari impungenge ku bishoboka ko ari ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko bwabayeho, ariko bananirwa kumenyesha izo mpungenge zabo polisi yo mu gisirikare, nubwo hari inshingano yo mu rwego rw’amategeko ibategeka kubimenyesha.

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko idashobora kugira icyo ivuga kuri ibyo birego nyirizina, ariko ivuga ko kutagira icyo ibivuzeho bidakwiye gufatwa nkaho yemera ko ibyo birego ari ukuri.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko abasirikare b’Ubwongereza “bakoranye ubutwari n’ubunyamwuga” muri Afghanistan, kandi ko bakurikizaga “ibisabwa byo ku rwego rwo hejuru cyane”.

Ifoto igaragaza inyubako ziri mu misozi yo muri Afghanistan
Iryo tsinda ryo mu mutwe wa SAS ryakoreye muri tumwe mu turere duteje ibyago bikomeye two mu majyepfo ya Afghanistan, akenshi rikagaba ibitero mu nyubako zo guturamo zo mu byaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *