Sun. Nov 24th, 2024

Ubuyobozi bwa Bwanki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwatangaje ko Leta yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda z’imyaka 3 zifite agaciro ka miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iryo soko rifunguwe guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Nyakanga kugera ku wa Gatatu ku ya 20 Nyakanga 2022, rigamije gufasha Leta kubaka ibikorwa remezo no kongerera ubushobozi isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Ubuyobozo bwa BNR butangaza ko inyungu ku bashoramaribose bazagura izo mpapuro mpeshwamenwa izaba iri ku kigero cya 5%, inyungu zikazagenda zishyurwa inshuro ebyiri buri mwaka.

Abakeneye gupiganira isoko barasabwa kugana Banki ya Kigali ndetse na BPR Bank Rwanda Plc, kugira ngo bahabwe ibisobanuro byimbitse ku buryo bwo kugura izo mpapuro mpeshwamwenda.

Iri soko rifunguriwe Abanyarwanda ndetse n’abashoramari bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), abemerewe isoko bakaba bazatangazwa ku waGatatu taliki ya 20 Nyakanga 2022 saa kumi n’imwe nyuma y’isaha imwe gahunda yo gupigana irangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *