Mu gihe impeshyi irimbanyije, abaturage barakangurirwa kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza inkongi mu mashyamba, umutungo uri mu ifatiye runini ibidukikije n’ubukungu bw’igihugu.
Binyuze mu Kigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kongera ubuso bw’amashyamba no kubungabunga ahari kugira ngo arusheho gutanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu.
Raporo yakozwe na Minisiteri y’Ibidukikije mu 2019 igaragaza ko ubuso bungana na 30,4% by’ubutaka bwose bw’u Rwanda hatabariwemo amazi buteyeho amashyamba.
Amashyamba afite uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko nko mu 2020/2021, yinjije miliyari 609 Frw, agira uruhare rungana na 6% mu musaruro mbumbe w’igihugu nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), Nshimiyimana Spridio, yavuze ko gukomeza gusigasira amashyamba yatewe bisaba uruhare rwa buri muturarwanda ahanini hafatwa ingamba zikumira ibyakonona uyu mutungo kamere harimo n’inkongi z’umuriro zikunze kwibasira amashyamba mu gihe cy’impeshyi.
Yagize ati “Muri iki gihe cy’impeshyi, ni igihe byoroshye cyane ko inkongi y’umuriro yakwihuta cyane mu mashyamba. Bimwe mu bikorwa buri Muturarwanda akwiye kwirinda twavugamo nko kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, gutwika amakara mu buryo bw’akajagari, guhakura mu buryo bw’akajagari n’ibindi.”
“Hari kandi n’abana usanga botsa za nyirarunonko, abana batumwa kujya kurahura umuriro mu baturanyi, aba rero ababyeyi bakwiye kubakurikirana kuko bishobora gutuma inkongi z’umuriro zagera mu mashyamba.”
Akomeza asobanura ko iyo ishyamba ryibasiwe n’inkongi y’umuriro bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.
Ati “Iyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bihasiga ubuzima harimo nk’inyamaswa, ibiti n’ibindi. Ikindi kandi usanga binagize ingaruka ku mwuka abantu bahumeka kubera ko amababi n’ibiti biba byahiye ndetse n’imyotsi ishobora kuba yatera indwara z’ubuhumekero n’ibindi. Ku bw’iyo mpamvu buri wese akwiye kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi.”
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gisaba abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye aho babonye ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba.
Imibare igaragaza ko mu buso bungana na 30,4% by’ubutaka bw’igihugu buriho amashyamba aho 46,5% ari aya kimeza naho 53,5% akaba amaterano.