Yakomeje agira ati:” Polisi ikimara kwakira amakuru, yahise igera aho byabereye, ihasanga imifuka 10 irimo ibiro 247 by’urumogi bari barengejeho amakara hejuru kuri buri mufuka, n’abasore babiri ari bo Fatisuka na Hakizimana, ari nabo bari bavuye kuzana iyo modoka yo kurupakira, bahise bafatwa nyuma y’uko abandi batatu; Uwimana Theobald, Shingiro Patrick na Nshimiyimana Samuel bivugwa ko ari bo bari barazanye urwo rumogi baturutse mu Karere ka Rusizi bakaza gukodesha iyo nzu rwari rubitsemo, bakaba bari bayimazemo iminsi itatu, bahise batoroka bakaburirwa irengero.”

Abafashwe n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanjongo mu gihe hagishakishwa abagize uruhare bose muri iki gikorwa.

CIP Rukundo, yashimiye umuturage watanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge.

Yaburiye abakomeje umugambi wo kwijandika mu biyobyabwenge kubizibukira kuko amayeri bakoresha agenda avumburwa ku bufatanye n’abaturage.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


<-Back To RNP News