Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, ari mu gihugu cy’u Butaliyani kuva ku wa Gatatu, taliki ya 5 Ukwakira, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Arma dei Carabinieri yo muri icyo gihugu.
Ku wa Kane, IGP Munyuza na Lt. Gen. Teo Luzi bagiranye inama yabereye i Roma, baganira ku byerekeranye no gushimangira ubufatanye busanzweho mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.
IGP Munyuza yavuze ko ari iby’agaciro guteza imbere “ubufatanye busanzweho hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda.”
Yagaragaje ko Carabinieri ari “umufatanyabikorwa w’indashyikirwa” ikaba n’urwego rushinzwe kubahiriza amategeko rukora kinyamwuga, rwabashije kubungabunga umutekano no kugabanya ibyaha ku kigero cyo hejuru mu Butaliyani.
IGP Munyuza yagize ati: “Uruzinduko rwacu hano uyu munsi, rugamije gushimangira ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri. Twumva buri gihe dushaka guhora duteza imbere ubufatanye bw’inzego zombi.”
Yavuze kandi ko kuva mu mwaka wa 2017, ubwo inzego zombi zashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye, Polisi y’u Rwanda yungukiye ku bunararibonye bwa Carabinieri mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda umutekano n’ituze rusange, umutekano wo mu muhanda, kurwanya iterabwoba, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, umutekano w’indege, kurengera ibidukikije, iperereza ku byaha by’ikoranabuhanga, gucunga umutekano wo mu mazi, gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.
Abapolisi b’u Rwanda kandi bagiye bitabira amahugurwa atandukanye mu Butaliyani nk’ajyanye no kubungabunga amahoro, ibikorwa byihariye, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, n’amasomo ajyanye n’amategeko n’iperereza
Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, Lt. Gen. Luzi yahaye IGP Munyuza umudari witwa “Golden Cross of Merit of the Italian Carabinieri Corps” yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza umubano ukomeye w’ubufatanye n’ubucuti” hagati y’izo nzego zombi.
Lt. Gen. Luzi yagize ati: “Nubwo habayeho imbogamizi zatewe n’icyorezo, ibikorwa by’ubufatanye ntibyigeze bihagarara. Icyerekezo cy’inzego zacu mu ruhando Mpuzamahanga nacyo kitwongerera ingufu mu guteza imbere inzego z’ibihugu byacu no kuzubaka mu buryo butajegajega.”
Yongeyeho ko hagiye hategurwa gahunda zitandukanye z’amahugurwa haba mu Rwanda no mu Butaliyani.
Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri yagize ati: “Uyu munsi Polisi y’u Rwanda na Carabinieri ni inzego zitanga icyizere ku baturage b’ibihugu zicungira umutekano ndetse no ku rwego mpuzamahanga zigafatwa nk’inzego zikomeye.”
Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri yasuye u Rwanda mu kwezi k’Ukwakira, umwaka ushize ku butumire bwa IGP Munyuza.
Ni uruzinduko ku mpande zombi rushingiye ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’inzego z’ibihugu byombi mu mwaka 2017, agamije guteza imbere ubufatanye mu kubaka ubushobozi harimo ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’indege, gucunga umutekano n’ituze rusange, kurinda abayobozi, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n’ibindi.