Polisi ya Norvège yataye muri yombi umunyarwanda Gasana François, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo afuzwe, mu gihe hagiye gukurikiraho inzira ziteganywa n’amategeko zo kwemeza niba yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranweho ibyaha aregwa.
Urwego rushinzwe iperereza ku byaha muri Polisi ya Norvège, Kripos, rwatangaje ko rwakoze amaperereza menshi abanziriza koherewa iwabo mbere yo kumuta muri yombi.
Icyakora, umunyamategeko wa polisi, Elise Kjæraas yagize ati “Ariko haracyari kare mu bijyanye n’iperereza. Ntabwo twajya mu mizi y’ibyo turimo gukora.”
Biteganywa ko uruhare rwa Kripos muri iki kirego ruzaba gushaka ibimenyetso bihagije bizashingirwaho n’urukiko mu kwemeza niba yoherezwa mu Rwanda.
Gasana uri mu kigero cy’imyaka 40 yatawe muri yombi ku wa Kabiri.