Fri. Sep 20th, 2024

Murindahabi Diogène, Umuyobozi wa IPRC-Kigali, yatawe muri yombi nyuma y’ubujura bw’ibikoresho by’iri shuri rikuru nkomatanyamyuga, ndetse haravuhwa imyitwarire mibi n’imiyoborere idahwitse.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemereye itangazamakuru ko hari n’abandi bakozi bafashwe, ndetse iperereza rikaba rikomeje.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira, yavuze ko iperereza ririmo gukorwa ku byaha by’ubujura bw’ibikoresho bitandukanye, bwari bumaze iminsi bukorwa muri IPRC-Kigali.

Ati: “Muri irio perereza rero hari bamwe mu bakozi b’iryo shuri bamaze gufatwa harimo Umuyobozi ari we Murindahabi Diogène, hakaba hari n’ibikoresho rero bimaze kugaruzwa byagiye bifatanwa bamwe muri abo bakozi na bo bafunzwe.”

Yakomeje ahamya ko iperereza rikomeje kugira ngo ibikoresho bindi bishakishwe kandi bigaruzwe, ndetse niba hari n’undi waba warabigizemo uruhare muri iri yibwa ry’ibi bikoresho na we agezwe imbere y’amategeko.”

Yahishuye ko amakuru yamenyekanye bishingiye ku kazi ka buri munsi ka RIB, ariko by’umwihariko ngo habayeho ubufatanye n’abaturage batanze amakuru. Ati: “Ni umwanya mwiza wo kubashimira gukomeza kugira uruhare rwo gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibingibi bikurikiranwe, ntibyihanganirwe, tukaba tubashimira cyane.”

Dr. Murangira yibukije ko uyu ubaye umwanya mwiza wo kwinjira mu iperereza ryimbitse kugira ngo n’ibindi byose bigize icyaha muri IPRC bicukumburwe.

Kuri iki Cyumweru ni na bwo Minisiteri y’Uburezi yafunze b’agateganyo iri shuri nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guverinoma.

Biteganyijwe ko rizamara ibyumweru bibiri rifunzwe mu rwego rwo korohereza inzego zishinzwe iperereza gukora akazi kazo.

Abaturarwanda bose barasabwa gutanga amakuru mu gihe baba hari icyo bamenye ku bujura bw’ibikoresho byibwe muri iri shuri riri muri kaminuza zikomeye zigisha imyuga mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *