Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi ryitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Yabashishikarije gukorana umurava inshingano zabo, bakirinda ibiganiro bitari ngombwa ahubwo bagaharanira guhangana n’inzitizi no gukemura ibibazo binyuze mu nzira ziboneye z’ubuyobozi.
Yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza no kubaha bigaragarira mu bikorwa bya buri wese no gukora kinyamwuga kuko ari byo bizabafasha gusohoza neza inshingano zabo.
Ati: “Ibendera ry’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumye bwo kubungabunga amahoro ryamaze kuzamurwa hejuru; kandi ibyo bijyana no kubahana, gukorera hamwe nk’ikipe, gufashanya, gukora ibyo mwatojwe kandi mwoherejwe gukora, kuba uri aho usabwa kuba kandi ku gihe nyacyo.”
Yabashishikarije gukora kinyamwuga mu gihe bari ku marondo yo gucunga umutekano (Patrol), akazi ko guherekeza abayobozi n’ibikoresho (Escort duties), kurinda abaturage b’abasivili n’indi mirimo bazaba bashinzwe.
DIGP Namuhoranye yagize ati: “Muzaharanire kuba umutwe wa Polisi wubahwa kandi ukundwa n’abo muzaba mushinzwe kurinda, ariko ugatinywa n’abafite imigambi mibi. Ibyo bizagendana n’uburyo mukora akazi kanyu, imyambarire, no guhora muri maso.”
Iri tsinda ni irya kane ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye koherezwa mu gihugu cya Centrafrique. Hari hasanzwe hariyo amatsinda atatu ariyo; RWAFPU-1 na RWAPSU akorera mu Murwa mukuru Bangui aho buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140 mu gihe irindi tsinda RWAFPU-2 riherereye ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bigera kuri 300 uturutse Bangui.