Sat. Jun 20th, 2026

Itangazo  ryavuye muri Minisiteri y’Intebe rivuga ko Bwana Jean Claude Musabyimana asimbuye Jean Marie  Vianney Gatabazi wari umaze igihe gito nawe asimbuye Prof Anastase Shyaka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri Gatabazi yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuye ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Itangazo

Akiri no kuri uwo mwanya yigeze kuwuvanwaho ariko aza gusubizwa mu buyobozi.

Mu minsi ishize izina rye ryagarutsweho mu rukiko mu rubanza  Edouard Bamporiki yaregwagamo.

Havugiwemo ko mu birori, Gatabazi na Bamporiki bari batumiwemo n’inshuti bahuriyeho na Gatera, ndetse ngo hari n’undi mushoramari wari ufite business nk’iya Gatera kandi yegerananye n’iye bari  bari kumwe.

Icyo gihe ngo  uwo mushoramari yari arimo yinginga Minisitiri Gatabazi ngo amukorere ubuvuguzi k’Umujyi wa Kigali ngo ntafungirwe.

Ni inkuru kandi yumvikanye mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi aho umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yabikomojeho.

Yasimbujwe Jean Claude Musabyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *