Nyuma y’uko umumotari yicwa n’imvura, abandi babiri bo mu Karere ka Gasabo ndetse no muKarere ka Kicukiro bishwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abatuye mu manegeka kwimuka n’abafite ibinyabiziga bakirinda kubitwwara mu bihe by’imvbura nyinshi nyuma y’aho amazi y’imvura yaguye ku wa kabiri yatembanye umumotari ku wa Gatatu akahasiga ubuzima
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umujyi wa Kigali riragira riti: “Turaburira abantu kudatwara ibinyabiziga mu mvura nyinshi, kutayigendamo no kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe by’imvura.”
Itangazo rirakomeza rigira riti: “Muri ibihe by’imvura turakangurira abantu bose ibi bikurikira, kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwirinda gutwara ibinyabiziga mu mvura nyinshi, kwirinda kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi no muri za ruhurura no gutanga amakuru ku cyateza ingorane cyose.”
Polisi y’u rwanda yemeje urupfu rw’uwo mumotari watwawe n’umuvo w’amazi mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, bikaba bivugwa ko yageragezaga kurwana kuri moto ye ngo idatwarwa n’amazi menshi yahoreraga aho yari ayiparitse.
Bivugwa kandi ko hari abandi babiri babuze ubuzima bo mu Karere ka Gasabo ndetse n’undi wo mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yabwiye Radio Rwanda ko bitewe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi mu bice bya Kimisagara, mu Rugunga na Rwandex imihanda yo muri utwo duce yafunzwe by’agateganyo, akomeza agira ati: “Abatwara ibinyabiziga bakwiye kumenya imihanda iherereye mu bishanga kugira ngo birinde ibyago bishobora guterwa n’imyuzure.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumwenyibw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko igice cya kabiri cy’uku kwezi k’Ugushyingo kizagwamo imvura nyinshi igateza ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Imvura nyinshi cyane ivugwa mu bice by’Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’Amajyepfo, hakaba hitezwe ingaruka zirimo ukurengerwa kw’imigezi itemba, iyangirika ry’ibikorwa remezo, kubura inzuzo guturamo, gutenguka kw’imisozi, ibyago byo kubura ubuzima ndetse n’imibereho, impanuka ziterwan’ikirere kibi n’ibindi.
Hagati aho u Rwanda rwiteze gushyira utwuma dupima imyuzure mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali tugatanga amakuru mbere y’uko iba.
Gushyira utwo dukoresho tw’ikoranabuhanga ahibasirwa n’imyuzure bigamije kumenya ubwiyongere bw’amazi y’imvura, ay’ibishanga n’ibiyaga, nka kimwe mu bigize ishoramari u Rwanda rukomeje gukora mu gukumira ingaruka z’amazi menshi atera imyuzure.
Davis Bugingo Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Impushya zo Gukoresha Amazi mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), yavuze ko utwodukoresho tw’ikoranabuhanga twatumijwe kandi tuzashyirwa mu Rugunga, Rwandex, Nyabugogo, mu kinamba ndetse n’ibindi bice bikunze kwibasirwa n’imyuzure.
Biteganyijwe ko iryo koranabuhanga rizaya ritanga amakuru buri minota 5 na 15 ku birebana n’ingano y’amazi, yaba atemba n’ari hamwe, uko areshya ndetse n’umuvuduko afite cyane cyane ku yatewe n’imvura, ayo mu migezi itemba ndetse n’ayo mu bishanga.