Sun. Nov 24th, 2024

Imwe mu nkuru zazindutse zica ibintu ku mbuga nkoranyambaga ni ivuga ku bwegure bwa Jean-Pierre Celestin Habiyaremye wasezeye Inteko Ishinga Amategeko, nyuma ya Dr Mbonimana Gamariel weguye ku ya 14 Ugushyingo 2022. 

Mu ibaruwa yoherereje Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Bwana Habiyaremye na we yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ariko nyuma yabwiye itangazamakuru icyamuteye kwegura, ndetse anabihuza n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi Dr Mbonimana Gamariel yeguyeho.

Yavuze ko mu gihe COVID-19 yarimo ica ibintu mu mezi 21 ashize ubwo hashyirwagaho n’amasaha yo yo kutarenza umuntu akiri mu nzira, yitwaye nabi imbere y’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yafatwaga yarengeje amasaha yo gutaha.

Ibyo byabaye mu mwaka n’amezi icyenda bishize,, ariko ngo yatunguwe no kubona amashusho yafashwe icyo gihe yongeye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga myuma y’uko Mbonimana wafashwe atwaye imodoka yasomye ku gutama yeguye.

Habiyaremye yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo yohereje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuko adashaka gukomeza guteza urujijo muri rubanda.

Yagize ati: “Muri Werurwe 2021 ubwo hariho amabwiriza yo kutarenza saa 9:00 z’umugoroba, nayarenzeho nisanga ngiranye ibibazo n’inzego z’umutekano nubwo twabiganiriyeho ndetse tukanabikemura.”

Gusa inkurikizi y’amashusho yafashwe icyo gihe ngo ni yo yabaye ikibazo kuko yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo atari yiteze.

Ati: “Nyuma y’aho mugenzi wanjye Mbonimana Gamariel yeguye, ya nkuru yanjye ya kera nshwana n’abayobozi yarongeye irazuka ku mbuga nkoranyambaga. Nafashe icyemezo ko aho gukomeza guteza urujijo mu bantu, byaba byiza neguye.”

Habiyaremye yari umwe mu Badepite bahagarariye Umuryango RPF-Inkotanyi, mu gihe Dr Mbonimana Gamariel we yari ahagarariye  ishyaka rya PL (Liberal Party).

Dr. Mbonimana we yeguye nyuma y’aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame anenze bikomeye umwe mu Badepite wafashwe atwaye imodoka yanyoye inzoga wagira ngo ‘yaziguyemo’.

Yavugaga ko uwo Mudepite yamumenye kubera Raporo ya Polisi y’u Rwanda yagaragazaga ko yari afatiwe muri iryo kosa inshuro esheshatu ariko akarekurwa kubera ubudahangarwa afite nk’mwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame yavuze ko ubudahangarwa abayobozi bagira butabaha uburenganzira bwo kwica amategeko bashinzwe kurinda, asaba Polisi gushaka ubundi buryo bwo kubatwaramo ariko ntibakomeze gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga bitwaje gusobanura nabi ibyo bemererwa n’amategeko..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *