Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 11 Mata, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto ibyuma byazo bigashyirwa mu zindi mbere yo kuzigurisha.
Yakomeje agira ati:” Bamaze gufatwa, umwe muri bo w’imyaka 45 yiyemereye ko moto yo mu bwoko bwa TVS yafatanywe yayibye uwo yakoreraga mu karere ka Bugesera ari naho akomoka, bakaba bashakaga guhindurira ibyuma byayo mu ya mugenzi we w’imyaka 30 batashatse kuvuga inkomoko yayo.”
CIP Habiyaremye yagiriye inama abaturage, gukura amaboko mu mufuka bagashaka imirimo bakora ibateza imbere, bakareka ingeso yo kwiba kuko birangira bafashwe bagashyikirizwa ubutabera.
Hamwe na moto bafatanywe, bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Busasamana kugira ngo iperereza rikomeze, mu gihe hagishakishwa abandi bafatanya nabo ubu bujura ndetse na ba nyiri izi moto ngo bazisubizwe.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 167; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro cyangwa n’abantu barenze umwe.