Sun. Nov 24th, 2024

Mu ijoro ryashize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba n’itsinda bazanye kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’uyu muhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni.

Gen. Muhoozi Kainerugaba,Umujyanama wihariye ushinzwe ibikorwa bidasanzwe muri Perezidansi ya Uganda, yageze mu Rwanda ku Cyumweru taliki ya 23 Mata 2023.

Isabukuru ye yizihirijwe mu Mujyi wa Kigali nyuma y’imyiteguro yamaze igihe kinini, n’ibirori byatangiriye mu bice bitandukanye bya Uganda guhera mu cyumweru gishize.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu muhango wakatiwemo umutsima, hamwe n’itsinda ryo muri Uganda ririmo n’Abaminisitiri.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko mu Baminisitiri baherekeje Gen Muhoozi harimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda Norbert Mao, Misitiri w’Umutekano Maj Gen (Rtd) Jim Depite Lillian Aber na Andrew Mwenda, Umuvugizi wa Gen Muhoozi.

Bakigera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize,bakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga.

Mu mwaka ushize, isabukuru ya 48 y’amavuko ya Gen Muhoozi yizihirijwe i Kampala muri Uganda, ikaba yaritabiriwe na Perezida Kagame.

Gen. Muhoozi ayizihirije mu Rwanda nyuma y’igihe gito atangaje ko abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda batewe ishema n’umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzahuka.

Ibyo yabivugiye mu birori byo gushima byabereye i Kabale mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda aho abaturage b’ibihugu byombi bahuriye bishimira kuba imipaka yarongeye gufungurwa, ibikorwa byo ku mupaka wa Gatuna bikaba bikomeje kwiyongera.

Gen Muhoozi yanagaragaje ko Inzego zishinzwe ubukerarugendo z’u Rwanda n’iza Uganda zikwiye gukorana mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’amajyaruguru y’u Rwanda n’igice cy’Amajyepfo ya Uganda.

Bimwe mu bikorwa byakozwe kuri uwo munsi harimo imikino yahuje Gicumbi FC na Kigezi Select aho ikipe ya Uganda yatsinze iy’u Rwanda ibitego bine kuri bibiri.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Gen. Muhoozi byanitabiriwe n’abahananzi bakomeye bo mu Rwanda n’abo muri Uganda barimo Masamba Intore, Bebe Cool, Spice Diana.

Gen Muhoozi afwatwa nk’umwe mu bantu b’ingenzi bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u u Rwanda na Uganda nyuma y’imyaka irenga itatu wari umaze usinziriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *