Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, ku wa Mbere tariki ya 24 Mata, yafashe abantu babiri bari bafite urumogi rungana n’ibilo 3 n’udupfunyika 104 bari bagiye gukwirakwiza mu baturage mu turere twa Gakenke na Kirehe.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 53 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu w’Umujyi, akagari ka Rusagara mu murenge wa Gakenke afite udupfunyika 104 na mugenzi we w’imyaka 27 wafatiwe mu mudugudu wa Karehero, akagari ka Rwantonde mu murenge wa Gatore wo mu Karere ka Kirehe afite ibilo bitatu byarwo yari akuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:” Polisi yahawe amakuru yizewe n’umuturage saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ko hari umugabo winjiye mu modoka itwara abagenzi rusange, afite envelope irimo ibiyobyabwenge by’urumogi. Nk’uko bisanzwe abapolisi bari bari mu kazi mu muhanda Musanze-Kigali, mu kagari ka Rusagara barayisatse bageze ku gikapu cy’uriya mugenzi basangamo envelope irimo udupfunyika tw’urumogi, ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo yari amaze gufatwa, yiyemereye ko ari urwo yari avuye kurangura ku mucuruzi ukorera mu murenge wa Karambo muri ako Karere, akaba yari kurugurishiriza mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.”

Mu Karere ka Kirehe naho kuri uwo munsi ku isaha ya saa Mbiri z’ijoro, hafatiwe umusore w’imyaka 27, wari uvanye mu gihugu cya Tanzania ibilo 3 by’urumogi, nk’uko bitangazwa na SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage mu Kagari ka Rwantonde, ko hari umusore ufite agafuka aturukanye mu gihugu cya Tanzania bicyekwa kuba karimo ibiyobyabwenge, Abapolisi mu kuhagera bakarebyemo basanga harimo ibilo bitatu by’urumogi avuga ko yari bugurishirize mu Karere ka Ngoma.”

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye mu gihe hagishakishwa abafatanyije nabo muri ubu bucuruzi.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.