Sun. Nov 24th, 2024

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, cyatangaje ko Gicurasi 2023 izarangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by’Igihugu

Ni iteganyagihe ryatangajwe kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023.

Meteo Rwanda yakomeje iti “Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gicurasi iri hagati ya milimetero 50 na 200. Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri ibyo bice bw’ukwezi kwa Gicuurasi.”

“Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari, iya Pasifika n’iy’u Buhinde buzaba buri hejuru gato y’kigero gisanzwe mu kwezi kwa Gicurasi, hiyongereyeho isangano ry’imiyaga ryerekeza mu gice cya ruguru cy’Isi.”

Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy’Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu no mu gice gito cy’Akarere ka Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 175 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, uretse mu karere ka Gicumbi no mu majyepfo y’uturere twa Rulindo na Gakenke hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 75, ikaba iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru nibyo hagati mu karere ka Nyagatare ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera.

Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 75 na 150.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *